Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufatira ibihano igihugu cya Colombia, birimo kongera imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, guhagarika itangwa rya visa ku bayobozi ba Colombia, ndetse no gufatira ibindi bihano abashyigikiye ubutegetsi bwa Colombia. Ibi bihano byatangajwe nyuma y'uko Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yanze kwakira indege ebyiri zari zitwaye abimukira birukanwe muri Amerika. Trump yavuze ko ibi bihano ari ngombwa kuko umwanzuro wa Perezida Petro “wabangamiye umutekano wa Amerika”. Perezida Trump yagaragaje ko impa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufatira ibihano igihugu cya Colombia, birimo kongera imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, guhagarika itangwa rya visa ku bayobozi ba Colombia, ndetse no gufatira ibindi bihano abashyigikiye ubutegetsi bwa Colombia. Ibi bihano byatangajwe nyuma y'uko Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yanze kwakira indege ebyiri zari zitwaye abimukira birukanwe muri Amerika. Trump yavuze ko ibi bihano ari ngombwa kuko umwanzuro wa Perezida Petro “wabangamiye umutekano wa Amerika”. Perezida Trump yagaragaje ko impamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe ibyo bihano ari uko Colombia yagiye inenga uburyo abimukira birukanwa bafatwamo, ndetse no kuba ibyo byari bigamije kurinda umutekano w’igihugu. Trump yongeraho ko ubuyobozi bwa Colombia bufite inshingano yo kwakira abimukira bafite ibibazo byerekeye amategeko, kandi ko ubwo bushake bwabaye ikibazo ku gihugu cya Amerika . Ku rundi ruhande, Perezida Petro yavuze ko guverinoma ye itazemera kwakira indege zitwaye abimukira birukanwe muri Amerika kugeza ubwo ubutegetsi bwa Trump buzashyiraho uburyo buboneye bwo kubakira abimukira mu cyubahiro. Yavuze ko umwimukira atari umunyabyaha kandi ko akwiye gufatwa nk’ikiremwamuntu. Yongeyeho ko impamvu yohereje inyuma indege za gisirikare za Amerika zari zitwaye abimukira b’Abakolombiya ari uko bashakaga ko abimukira bazanwa mu ndege zisanzwe kandi bafatwe neza nk’abaturage basanzwe . Ibi bibaye nyuma y’uko guverinoma ya Brazil nayo yatanze impungenge ku buryo abimukira birukanwa bafatwamo, by’umwihariko ku bijyanye no kubafunga mu mapingu mu gihe cy’urugendo rwo kubasubiza mu bihugu byabo. Ibi byatumye habaho guhuza ibitekerezo hagati y’ibihugu, ndetse ibi bihano by’umwihariko byitezweho kugira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi. Ibyo Perezida Trump yavuze ko bizakomeza mu gihe iki kibazo kitagaragaza umwanzuro ufatika hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Colombia, ariko kandi abantu benshi baracyibaza niba izi ngamba zizafasha gucyemura ikibazo cy’abimukira ku rwego mpuzamahanga. Source : Washington post

A little more informed. A little more connected.