Mu gihe amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Iran amaze amezi menshi ahungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, Perezida Donald Trump yatangaje ko impande zombi ziri hafi kugera ku masezerano y’amahoro ashobora gusinywa mu minsi ya vuba. Icyakora, ubuyobozi bwa Iran bwahise buhakana ayo makuru, buvuga ko ibiganiro bikiri mu rwego rwo gushakisha ubwumvikane kandi nta mwanzuro wa nyuma urafatwa. Trump yavuze ko yamaze guhagarika ibitero bya gisirikare Amerika yari iteganya kugaba kuri Iran nyuma yo kubona ibimenyetso byerekana ko impande zombi zegereje amasezerano. Ya

Mu gihe amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Iran amaze amezi menshi ahungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, Perezida Donald Trump yatangaje ko impande zombi ziri hafi kugera ku masezerano y’amahoro ashobora gusinywa mu minsi ya vuba. Icyakora, ubuyobozi bwa Iran bwahise buhakana ayo makuru, buvuga ko ibiganiro bikiri mu rwego rwo gushakisha ubwumvikane kandi nta mwanzuro wa nyuma urafatwa. Trump yavuze ko yamaze guhagarika ibitero bya gisirikare Amerika yari iteganya kugaba kuri Iran nyuma yo kubona ibimenyetso byerekana ko impande zombi zegereje amasezerano. Yagaragaje icyizere ko inyandiko y'ubwumvikane ishobora gusinywa mu Burayi mu mpera z’iki cyumweru, ndetse ko ayo masezerano ashobora gutuma inzira y’ingenzi y’ubucuruzi ya Strait of Hormuz yongera gufungurwa burundu. Ariko Tehran yo yatangaje ko ayo magambo ari ayihuse. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yavuze ko hari ibice byinshi by’inyandiko byamaze kumvikanwaho, ariko ko hakiri ibibazo bikomeye bitarakemuka. Yashimangiye ko Iran itazigera yemera kwica ibyo yise "imirongo itukura" yayo mu biganiro biri kuba. Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike impande zombi zongereye ibikorwa bya gisirikare nubwo hari agahenge kari kamaze igihe gake gashyizweho. Ibitero n’ibisubizo byakurikiyeho byateje impungenge ku isoko mpuzamahanga rya peteroli ndetse binazamura ubwoba bw’uko intambara ishobora kongera gukaza umurego mu karere. Abasesenguzi bavuga ko niba aya masezerano yasinywa, yaba ari imwe mu ntambwe zikomeye zigeze guterwa mu gushaka kurangiza amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati ya Washington na Tehran. Gusa nanone baraburira ko hakiri inzitizi nyinshi zirimo gahunda ya Iran y’ingufu za nikleyeri, ibihano mpuzamahanga ndetse n’umutekano wo mu kigobe cya Persian Gulf. Nubwo Trump akomeje kuvuga ko "amahoro ari hafi kurusha ikindi gihe cyose", Iran yo ikomeje gusaba ko habaho ubushishozi no kwirinda gutangaza intsinzi itaragerwaho. Kugeza ubu, isi yose ihanze amaso ibiganiro bikomeje kubera mu bwiru, itegereje kureba niba koko aya masezerano azashyirwaho umukono cyangwa niba azasubira inyuma nk'uko byagiye bigenda mu bihe byashize

A little more informed. A little more connected.