Ku munsi so kuwa Gatanu, w'icyumweru cyashize nibwo inkuru yamenyekanye ko inzego zishinzwe umutekano n'ubutabazi muri Colombia zabashije gutabara abana bane bari bamaze igihe kingana n'iminsi 40 mu ishyamba rya Amazon nyuma y'uko indege barimo ikoze impanuka. Ni inkuru yakoze ku mutima y'abantu benshi bashimira inzego z'ubutabazi za Colombia ko zabashe kurokora abo bana abandi bakavuga ko ari imbaraga z'Uhoraho zongeye kwigaragaza. Umwe mu bantu bari mu itsinda rishinzwe ubutabazi yatangaje amagambo ya mbere yavuzwe n'abo bana ubwo bari babagezeho mu ishyamba rya Amazon. Ordonez Gomes, yatang

Ku munsi so kuwa Gatanu, w'icyumweru cyashize nibwo inkuru yamenyekanye ko inzego zishinzwe umutekano n'ubutabazi muri Colombia zabashije gutabara abana bane bari bamaze igihe kingana n'iminsi 40 mu ishyamba rya Amazon nyuma y'uko indege barimo ikoze impanuka.

Ni inkuru yakoze ku mutima y'abantu benshi bashimira inzego z'ubutabazi za Colombia ko zabashe kurokora abo bana abandi bakavuga ko ari imbaraga z'Uhoraho zongeye kwigaragaza.

Umwe mu bantu bari mu itsinda rishinzwe ubutabazi yatangaje amagambo ya mbere yavuzwe n'abo bana ubwo bari babagezeho mu ishyamba rya Amazon.

Ordonez Gomes, yatangaje ko ubwo bari babonye abo bana. Umwana warimo mukuru yirutse abasanga maze akababwira ati " Ndashonje na mama yarapfuye". Undi mwana w'umuhungu wari uryamye hasi nawe yahise ahaguruka ambwira abatabazi ko mama we yapfuye.

Daily Mail dukesha inkuru ivuga ko itsinda ry'abatabazi ryegereye abo bana rigatangira kubabwira amagambo meza abahumuriza, bakababwira uburyo ari Inshuti zoherejwe n'umuryango, ba nyirarume ndetse na Papa wabo.

Dail Mail itangaza ko kugeza ubu ubuzima bw'abana bumeze neza bose uko ari 4 nubwo batabasha kurya gusa bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisirikare biri Bogota.

Abana 4 basanzwe muri Amazon nyuma y'iminsi 40 bakoze impanuka y'indege

Inzego za Gisirikare muri Colombia zikomeje kwita ku bana 

A little more informed. A little more connected.