Mu Budage , ku cyahoze ari uruganda rwa nuclear power rwa Biblis, hari gutegurwa umushinga udasanzwe ugamije kubaka uruganda rwa mbere rw’ubucuruzi rukoresha laser fusion mu gutanga amashanyarazi. Isosiyete Focused Energy ivuga ko ishaka kubaka demonstrator mu myaka itanu, pilot power station mu myaka icumi, ndetse n’uruganda rw’ubucuruzi mu myaka 15. Laser fusion ni uburyo bwo gukora nuclear fusion aho imirasire ya laser ikomeye cyane ikoreshwa mu guhata no gushyushya akantu gato karimo fuel ya fusion, kugira ngo nuclei z’amavuta yoroheje zishyire hamwe, zisohore ingufu nyinshi. Iri kora
Mu Budage, ku cyahoze ari uruganda rwa nuclear power rwa Biblis, hari gutegurwa umushinga udasanzwe ugamije kubaka uruganda rwa mbere rw’ubucuruzi rukoresha laser fusion mu gutanga amashanyarazi. Isosiyete Focused Energy ivuga ko ishaka kubaka demonstrator mu myaka itanu, pilot power station mu myaka icumi, ndetse n’uruganda rw’ubucuruzi mu myaka 15. Laser fusion ni uburyo bwo gukora nuclear fusion aho imirasire ya laser ikomeye cyane ikoreshwa mu guhata no gushyushya akantu gato karimo fuel ya fusion, kugira ngo nuclei z’amavuta yoroheje zishyire hamwe, zisohore ingufu nyinshi. Iri koranabuhanga rishaka kwigana uburyo Izuba ritanga ingufu: muri fusion, nuclei zihuza zikabyara ingufu. Fraunhofer ivuga ko ubushakashatsi bwo mu 2022 bwagaragaje bwa mbere ko reaction ya fusion ishobora gutanga ingufu nyinshi kurusha izashyizwe muri target na laser. Kuri Biblis, Focused Energy irateganya gukoresha ibikorwa remezo bisanzwe bihari, birimo connection y’umuyoboro w’amashanyarazi. Umushinga wabo uteganya ko uruganda rw’igerageza rushobora kugera hafi kuri gigawatt imwe, ingana n’amashanyarazi ashobora gukenerwa n’ingo zigera kuri miliyoni ebyiri. Ariko hari ikibazo gikomeye: ibi ntibiraba amashanyarazi y’ubucuruzi aracyakoreshwa. Haracyari imbogamizi zo kongera ubushobozi bw’igerageza rikagera ku ruganda rushobora gukora fusion kenshi kandi mu buryo buhoraho, ndetse n’ibibazo by’amavuta ya fusion n’ikoranabuhanga rikenewe kugira ngo uruganda rukore ku gipimo kinini. Ubudage na bwo bwashyizeho gahunda yo guteza imbere fusion. Muri 2026, guverinoma yatangaje €125 miliyoni zo gushyigikira hubs eshatu z’ubushakashatsi bwa fusion, harimo VEGA yibanda kuri laser fusion. Ese isi igiye kubona amashanyarazi akomoka kuri laser? Birashoboka, ariko ntituragera aho. Ubudage buri kugerageza guhindura laser fusion ikava muri laboratoire ikajya mu ruganda rushobora gutanga amashanyarazi. Niba izo mbogamizi zikemutse, laser ishobora gufasha gufungura urundi rupapuro mu mateka y’ingufu. Ese laser ishobora gucana amashanyarazi y’isi? UMWANDITSI: MUNYERAGWE JOSUE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.