Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gushora imari mu buvuzi bw’ibanze, gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya ari byo bizafasha kurushaho kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’iz’abana bari munsi y’imyaka itanu. Yabitangaje mu nama Paul E. Farmer Butaro Dialogues, aho yagaragaje ko nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu rwego rw’ubuzima, hakiri icyuho mu kugeza serivisi nziza kuri buri mubyeyi n’umwana. Yashimangiye ko ikibazo kitakiri ukubura ibisubizo, ahubwo ari ugushyira mu bikorwa ingamba zagaragaje umusaruro no kuzigeza kuri bose, cyane cyane binyuze mu buvuzi bw’ibanze.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gushora imari mu buvuzi bw’ibanze, gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya ari byo bizafasha kurushaho kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’iz’abana bari munsi y’imyaka itanu. Yabitangaje mu nama Paul E. Farmer Butaro Dialogues, aho yagaragaje ko nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu rwego rw’ubuzima, hakiri icyuho mu kugeza serivisi nziza kuri buri mubyeyi n’umwana. Yashimangiye ko ikibazo kitakiri ukubura ibisubizo, ahubwo ari ugushyira mu bikorwa ingamba zagaragaje umusaruro no kuzigeza kuri bose, cyane cyane binyuze mu buvuzi bw’ibanze. Madamu Jeannette Kagame yanagaragaje ko ubunararibonye bw’u Rwanda bwerekana ko ubufatanye, politiki nziza n’ubwitange bw’inzego zitandukanye ari byo byatumye igihugu kigabanya ku buryo bugaragara impfu z’ababyeyi n’iz’abana bato. Muri iyo nama, Bill Gates yashimye uburyo u Rwanda rwifashisha ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) mu guteza imbere ubuzima rusange, arusaba gukomeza kuba urugero ku bindi bihugu.

A little more informed. A little more connected.