Abashakashatsi bavumbuye ibisigazwa by’imizigo y’ubwato bwa kera cyane hafi y’ikirwa cya Kekova, mu majyepfo ya Türkiye. Ibisigazwa byabonetse bishobora kuba iby’ubwato bwakoreshwaga mu bucuruzi mu gihe cy’Early Bronze Age, hashize imyaka hagati ya 4,400 na 4,700. Nubwo ibiti by’ubwato ubwabyo byamaze kubora nyuma y’imyaka ibihumbi mu mazi, abashakashatsi basanze ibibindi birenga 30 by’ibumba, bizwi nka amphorae, ndetse n’ibindi bimenyetso birimo amabuye yakoreshejwe nka ankers. Bimwe muri ibyo bibindi bikiriho ibisigazwa by’ibintu byari birimo. Abashakashatsi bavuga ko ibyo bibindi bishobora
Abashakashatsi bavumbuye ibisigazwa by’imizigo y’ubwato bwa kera cyane hafi y’ikirwa cya Kekova, mu majyepfo ya Türkiye. Ibisigazwa byabonetse bishobora kuba iby’ubwato bwakoreshwaga mu bucuruzi mu gihe cy’Early Bronze Age, hashize imyaka hagati ya 4,400 na 4,700. Nubwo ibiti by’ubwato ubwabyo byamaze kubora nyuma y’imyaka ibihumbi mu mazi, abashakashatsi basanze ibibindi birenga 30 by’ibumba, bizwi nka amphorae, ndetse n’ibindi bimenyetso birimo amabuye yakoreshejwe nka ankers. Bimwe muri ibyo bibindi bikiriho ibisigazwa by’ibintu byari birimo. Abashakashatsi bavuga ko ibyo bibindi bishobora kuba byaratwaragamo amavuta ya elayo cyangwa divayi. Isesengura ry’ibumba ryerekana ko bishobora kuba byaraturutse mu gace ka Jordan Valley, bikerekana ko abantu bari basanzwe bakora ubucuruzi bwo mu nyanja hagati y’uturere dutandukanye two mu burasirazuba bwa Mediterane. Ikindi gitangaje ni ikibindi kimwe cyagaragayemo ibimenyetso icyenda n’imyobo ibiri. Abashakashatsi bakeka ko gishobora kuba cyarakoreshejwe mu gukora amavuta y’amata cyangwa fromage mu gihe cy’urugendo. Ubwato bushobora kuba bwari bufite uburebure bwa hafi metero 10, bukaba bwarakoraga ingendo z’ubucuruzi mu nyanja ya Mediterane. Ibyo abashakashatsi babonye bishobora gutanga amakuru mashya ku buryo abantu bakoraga ingendo n’ubucuruzi mu nyanja hashize imyaka irenga 4,000. Niba ibindi bizamini byemeza imyaka y’ibi bisigazwa, ubu bwato bwa Kekova bushobora guca ku mwanya w’ubwato bwa Dokos Shipwreck bwo mu Bugereki bwari busanzwe bufatwa nk’ubwa kera cyane, bumaze imyaka hafi 4,200. Ariko abashakashatsi ubwabo bavuga ko hakenewe andi masuzuma kugira ngo umwanzuro wuzuye wemezwe.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.