Hajj Habib Nsikonnene umugabo wo mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Mukono yanditse amateka yo gushyingiranwa n'abagore 7 igihe kimwe mu bukwe bw'agatangaza. Mu mpera z'icyumweru cyashize ku tariki 10 Nzeri Umugabo utuye mu karere ka Mukono mu gice cyo gahati y'Igihugu cya Uganda yasezeranye n'abagore 7 igihe kimwe. Ibinyamkuru byo muri Uganda dukesha iyi nkuru birimo Daily Monitor na Daily Express byatangajr ko ubu bukwe bwabaye ku munsi wejo ku Cyumweru bwitabirwa n'abantu babarirwa mu magana. Ngo ahagana Saa Mbiri za mu gitondo, imodoka yo mu bwoko bwa VAN yaje gutora abo bakobwa uko ari 7 b

Hajj Habib Nsikonnene umugabo wo mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Mukono yanditse amateka yo gushyingiranwa n'abagore 7 igihe kimwe mu bukwe bw'agatangaza.

Mu mpera z'icyumweru cyashize ku tariki 10 Nzeri Umugabo utuye mu karere ka Mukono mu gice cyo gahati y'Igihugu cya Uganda yasezeranye n'abagore 7 igihe kimwe.

Ibinyamkuru byo muri Uganda dukesha iyi nkuru birimo Daily Monitor na Daily Express byatangajr ko ubu bukwe bwabaye ku munsi wejo ku Cyumweru bwitabirwa n'abantu babarirwa mu magana.

Ngo ahagana Saa Mbiri za mu gitondo, imodoka yo mu bwoko bwa VAN yaje gutora abo bakobwa uko ari 7 barimo 2 bavukana n'abandi bafite amazina ya Aisha, Aisha, Fatuma, Sharifah, Rashida, Mariam, na Zainab, ibajyana aho bagombaga kujya gusukurirwa no gutunganywa ngo base neza nyuma bose ibazana ku Musigiti wo mu gace ahabereye isezerano.

Hajj Habib Nsikonnene washakanye n'aba bakobwa 7, ngo yabanje kugenda agirana isezerano na buri umwe nyuma mu masaha y'mugoroba bahurira hamwe mu musangiro 'Reception' w'akataraboneka aho yabicaye hagati ubundi nabo baramushagara.

Imodoka yatwaye abageni ba Hajj Habib Nsikonnene.

Hajj Habib Nsikonnene ashagawe n'abagore be 7.

Ubu bukwe bwasize amateka mu gace ka Mukono.

A little more informed. A little more connected.