Ingabo za Uganda zatangaje ko ku wa Gatandatu  zahagaritse ubufatanye bwose mu bya gisirikare na Turukiya, nyuma y’uko Uganda isabye Ankara gushyikiriza igihugu cyayo umunyamakuru wa politiki uzwi cyane, Fred Lumbuye, unenga cyane Perezida Yoweri Museveni. Umuyobozi mukuru w’ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, akaba ari na we uyoboye igisirikare, yakunze kugirana amakimbirane n’abayobozi ba Turukiya ku bijyanye n’umuhate wo gusubiza Lumbuye muri Uganda. Lumbuye akurikiranweho ibyaha 15, birimo gukurura abantu mu bikorwa by’urugomo, gukwirakwiza amaku

Ingabo za Uganda zatangaje ko ku wa Gatandatu  zahagaritse ubufatanye bwose mu bya gisirikare na Turukiya, nyuma y’uko Uganda isabye Ankara gushyikiriza igihugu cyayo umunyamakuru wa politiki uzwi cyane, Fred Lumbuye, unenga cyane Perezida Yoweri Museveni. Umuyobozi mukuru w’ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, akaba ari na we uyoboye igisirikare, yakunze kugirana amakimbirane n’abayobozi ba Turukiya ku bijyanye n’umuhate wo gusubiza Lumbuye muri Uganda. Lumbuye akurikiranweho ibyaha 15, birimo gukurura abantu mu bikorwa by’urugomo, gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no gukoresha nabi ikoranabuhanga rya mudasobwa. Ku wa Gatanu, ibihumbi by’Abanya-Uganda bo mu muryango witwa Patriotic League of Uganda, itsinda ry’abaturage n’abanyapolitiki rifitanye isano na Muhoozi, bakoze imyigaragambyo imbere ya ambasade ya Turukiya i Kampala, basaba ko Lumbuye asubizwa muri Uganda. Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Chris Magezi, yatangaje ko: "ingabo za Uganda (UPDF),guhera Ubu zahagaritse ubufatanye bwose mu by’ingabo n’umutekano hagati ya Uganda na Repubulika ya Turukiya

.”

Magezi yongeyeho ko iki cyemezo kizakomeza kubahirizwa kugeza igihe ibibazo bitarakemuka birebana n’ubufatanye mu by’ingabo n’umutekano hagati y’ibihugu byombi bizaba byakemuwe. Nta yandi makuru arambuye yatanze kuri ibyo bibazo.Muhoozi Kainerugaba yasubiyemo iryo tangazo ku rubuga X. Uganda na Turukiya bimaze hafi imyaka icumi bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare. Ubufatanye bwabo bukubiyemo amahugurwa ya gisirikare, ibikoresho by’ingabo n’ikoranabuhanga, ndetse n’imikoranire mu kurwanya iterabwoba no gucunga umutekano. Iki cyemezo kandi gikurikiye iterabwoba rya Uganda ryo guhagarika amasezerano y’agaciro ka miliyari 3 z’amadolari ya Amerika ($3 billion) yari yarahawe sosiyete yo muri Turukiya yitwa Yapi Merkezi yo kubaka gari ya moshi, ndetse n’ibitekerezo byo kwirukana abaturage ba Turukiya baba muri Uganda. Kugeza ubu, ingabo za Uganda ntizigeze zitangaza igihe nyir’izina ubwo bufatanye bushobora kongera gutangira; zavuze ko buzongera gusubukurwa nyuma y’uko ibibazo byavuzwe bizaba bikemutse.   Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.