Ukraine yatangaje ko umuntu umwe yishwe nyuma y’uko indege itagira umupilote y’u Burusiya igabye igitero ku nyubako itari iy’ubucuruzi cyangwa guturwamo, mu gace ka Solomianskyi i Kyiv, mu gitondo cyo ku wa 27 Nzeri. Nk’uko bitangazwa n’Urwego rushinzwe ubutabazi muri Ukraine, abashinzwe kuzimya umuriro basanze umurambo w’uwo muntu ubwo barimo kuzimya umuriro wari wadutse muri iyo nyubako. Ahandi muri ako gace, indi ndege itagira umupilote y’u Burusiya yateye kuri sitatiyo ikorerwamo imodoka, itera inkongi y’umuriro. Abashinzwe ubutabazi babashije kuyikumira kugira ngo itagera ku nyubako y’u

Ukraine yatangaje ko umuntu umwe yishwe nyuma y’uko indege itagira umupilote y’u Burusiya igabye igitero ku nyubako itari iy’ubucuruzi cyangwa guturwamo, mu gace ka Solomianskyi i Kyiv, mu gitondo cyo ku wa 27 Nzeri. Nk’uko bitangazwa n’Urwego rushinzwe ubutabazi muri Ukraine, abashinzwe kuzimya umuriro basanze umurambo w’uwo muntu ubwo barimo kuzimya umuriro wari wadutse muri iyo nyubako. Ahandi muri ako gace, indi ndege itagira umupilote y’u Burusiya yateye kuri sitatiyo ikorerwamo imodoka, itera inkongi y’umuriro. Abashinzwe ubutabazi babashije kuyikumira kugira ngo itagera ku nyubako y’ubucuruzi bw’ibiribwa yari hafi aho. Urwego rushinzwe ubutabazi rwatangaje ko iyo miriro yombi yari imaze kugenzurwa ahagana saa cyenda z’ijoro (3:00 za mu gitondo). Ibi bitero byabaye mu gihe u Burusiya bwari bukomeje kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote mu bice bitandukanye bya Ukraine mu ijoro. Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko u Burusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote zigera kuri 170, zirimo izigera kuri 76 zo mu bwoko bwa Shahed zikoresha moteri ya jet. Muri Kyiv, abayobozi bavuze ko hari n’ibindi bikorwa byangijwe mu duce twa Solomianskyi na Shevchenkivskyi, birimo ishuri, ububiko ndetse n’ibikorwa remezo by’itumanaho. Mu ntara ya Odesa, abayobozi bavuze ko igitero gikomeye cyahitanye umuntu umwe, abandi babiri barakomereka.Icyo gitero cyangije inyubako ituwemo n’abantu, ikigo nderabuzima, hoteli, iduka ndetse n’ahabikwaga umusaruro w’ibinyampeke. Muri rusange, abayobozi ba Ukraine bavuze ko abantu nibura 14 bishwe, abandi 57 bagakomereka mu bitero byabaye hagati ya tariki ya 26 na 27 Nzeri. Ibi bitero byibasiye imijyi itandukanye ndetse n’ibikorwa remezo by’ingenzi mu gihugu, mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje.   Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.