Imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka mu Mujyi wa Kigali irakomeje, aho imashini z’ubwubatsi zatangiye gukora mu bice bitandukanye byawo. Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari 130 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba ugamije koroshya ingendo no kugabanya umuvundo w’ibinyabizi Nk’uko ikinyamakuru The New Times cyabitangaje ku wa 25 Nzeri 2026, nyuma y’ibyumweru bitatu imirimo itangiye, ibikorwa byo gutegura ubutaka no gutunganya ibice by’umuhanda byari bimaze kugaragara ahantu hatandukanye, cyane cyane mu gice cya Giporoso. Uyu mushinga watangiye ku wa 30 Kanama 20

Imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka mu Mujyi wa Kigali irakomeje, aho imashini z’ubwubatsi zatangiye gukora mu bice bitandukanye byawo. Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari 130 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba ugamije koroshya ingendo no kugabanya umuvundo w’ibinyabizi Nk’uko ikinyamakuru The New Times cyabitangaje ku wa 25 Nzeri 2026, nyuma y’ibyumweru bitatu imirimo itangiye, ibikorwa byo gutegura ubutaka no gutunganya ibice by’umuhanda byari bimaze kugaragara ahantu hatandukanye, cyane cyane mu gice cya Giporoso. Uyu mushinga watangiye ku wa 30 Kanama 2026, ukaba ufite uburebure bwa kilometero 10,3. Hateganyijwe ko hafi kilometero icyenda zizagurwa zikaba umuhanda w’ibice bitandatu, hakubakwa kandi ikiraro cyo hejuru, inzira yo munsi y’ubutaka, ibiraro, imiyoboro y’amazi n’amatara yo ku muhanda. Imirimo iteganyijwe kumara amezi 30. Kugeza ubu, izirenga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda yari amaze gutangwa mu ndishyi z’abafite imitungo yeguriwe uyu mushinga, aho imitungo nibura 530 yari imaze kugenwa agaciro k’indishyi. Nurangira, biteganyijwe ko uyu muhanda uzafasha kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga, kugabanya igihe abantu bamara mu ngendo no kongera umutekano wo mu muhanda. Uzanafasha koroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa, ndetse uhuze neza ibice bitandukanye bya Kigali n’ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda Nubwo imirimo yo kuwagura ishobora guteza umuvundo w’igihe gito, uyu mushinga utegerejweho kuzamura ireme ry’ingendo muri Kigali. Abakoresha uyu muhanda barasabwa gukurikiza amabwiriza y’umutekano no gukoresha inzira zindi zateganyijwe mu gihe cy’imirimo. UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue

A little more informed. A little more connected.