Umukinnyi wa filime wo muri Afurika y'Epfo, S’dumo Mtshali, wamamaye nka Jonasi muri filime ya Netflix The Polygamist, yavuze ko ubu ari we "mugabo wanzwe cyane kuri Netflix" kubera imyitwarire y'umuntu akina. Mu kiganiro na CNN, yagize ati: "Nzaba umugabo wanzwe cyane kuri Netflix kugeza igihe Netflix izongera kumpa indi filime yo gukinamo." Yasobanuye ko abantu benshi batangiye kumwitiranya n'uwo akina muri iyi filime, aho Jonasi agaragazwa nk'umugabo uca inyuma umugore we. The Polygamist imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 23 kuri Netflix, ikaba ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkora

Umukinnyi wa filime wo muri Afurika y'Epfo, S’dumo Mtshali, wamamaye nka Jonasi muri filime ya Netflix The Polygamist, yavuze ko ubu ari we "mugabo wanzwe cyane kuri Netflix" kubera imyitwarire y'umuntu akina. Mu kiganiro na CNN, yagize ati: "Nzaba umugabo wanzwe cyane kuri Netflix kugeza igihe Netflix izongera kumpa indi filime yo gukinamo." Yasobanuye ko abantu benshi batangiye kumwitiranya n'uwo akina muri iyi filime, aho Jonasi agaragazwa nk'umugabo uca inyuma umugore we. The Polygamist imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 23 kuri Netflix, ikaba ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa bwayo ku buriganya n'ihohoterwa rishingiye ku marangamutima.

A little more informed. A little more connected.