Uyu munsi ku muhanda mugari wa Hume mu Majyepfo ya Sydney habereye impanuka ikomeye yapfiriyemo umuntu umwe abandi bagakomeraka. Ku muhanda mugari wa Hume mu Majyepfo ya Sydney muri Australia. Habereye impanuka ikomeye yahitanye umushoferi nyuma yo kubona ko agiye kugonga abandi agahitamo kugonga umuhanda akarokora abandi. Ikinyamakuru 9news dukeshya iyi nkuru kiravuga ko uwo mugabo witangiye abandi amazina ye ataramanyekenaye kandi ko n'igihe Polisi yahageraga n'abashinzwe ubutabazi bagerageje kumutabara ariko bikarangira ashizemo umwuka atajyanwe kwa muganga. Abandi barokotse impanuka bahise
Uyu munsi ku muhanda mugari wa Hume mu Majyepfo ya Sydney habereye impanuka ikomeye yapfiriyemo umuntu umwe abandi bagakomeraka.
Ku muhanda mugari wa Hume mu Majyepfo ya Sydney muri Australia. Habereye impanuka ikomeye yahitanye umushoferi nyuma yo kubona ko agiye kugonga abandi agahitamo kugonga umuhanda akarokora abandi.

Ikinyamakuru 9news dukeshya iyi nkuru kiravuga ko uwo mugabo witangiye abandi amazina ye ataramanyekenaye kandi ko n'igihe Polisi yahageraga n'abashinzwe ubutabazi bagerageje kumutabara ariko bikarangira ashizemo umwuka atajyanwe kwa muganga.

Abandi barokotse impanuka bahise bajyanwa ku bitaro bya Liverpool ngo bitabweho mu gihe Polisi igikomeje iperereza cy'icyateye impanuka ndetse no kumenya unwirondoro w'uwapfuye.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.