Ikirwa cya Mindanao giherereye mu majyepfo ya Philippines cyazindutse mu mworera kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kwibasirwa n’umutingito ukomeye ufite ubukana bwa magnitide 7.8. Uyu mutingito wangije inyubako nyinshi ndetse unateza impungenge z’inkubi y’amazi (Tsunami) ishobora kwibasira ibice bitandukanye byo muri Asia. Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukurikirana imitingito (USGS), uyu mutingito wabaye ahagana saa moya na mirongo ine z’igitondo (07:40) ku isaha yo muri Philippines. Amakuru agaragaza ko epicentre (aho umutingito watangiriye) yari mu nyanja h

Ikirwa cya Mindanao giherereye mu majyepfo ya Philippines cyazindutse mu mworera kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kwibasirwa n’umutingito ukomeye ufite ubukana bwa magnitide 7.8. Uyu mutingito wangije inyubako nyinshi ndetse unateza impungenge z’inkubi y’amazi (Tsunami) ishobora kwibasira ibice bitandukanye byo muri Asia. Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukurikirana imitingito (USGS), uyu mutingito wabaye ahagana saa moya na mirongo ine z’igitondo (07:40) ku isaha yo muri Philippines. Amakuru agaragaza ko epicentre (aho umutingito watangiriye) yari mu nyanja hafi y’inkombe z’ikirwa cya Mindanao. Uyu mutingito wakurikiwe n’indi mitingito mito (aftershocks) yakomeje kumvikana mu gihe kirenga isaha, ibintu byateje ubwoba mu baturage, cyane abatuye mu nkengero z’inyanja.

Mu Mujyi wa General Santos, umwe mu yibasiwe cyane, inyubako y’amagorofa atatu yarimo resitora izwi nka Jollibee yangiritse bikomeye. Raporo z’ibanze zigaragaza ko hari n’andi mazu y’ubucuruzi n’ay’abaturage yangiritse, aho ibirahure byamenetse n’ibisenge bikangirika, bituma benshi bava mu byabo barahunga. Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos Jr., yahise ategeka inzego z’ubutabazi n’izishinzwe gucunga ibiza gutabara abaturage byihuse no gukumira ibindi byago bishobora guterwa na Tsunami. Mu butumwa yagejeje ku gihugu, yasabye abaturage batuye mu bice bishobora kwibasirwa kwimukira ahantu hirengeye kandi kure y’inyanja. Inzego zishinzwe gukurikirana imitingito n’ingaruka zayo zatangaje ko imiraba ya Tsunami ishobora kugera kuri metero eshatu z’ubuhagarike ku nkombe za Philippines. Uyu muburo ntiwagarukiye muri Philippines gusa, kuko n’ibihugu birimo Indonesia, Malaysia, Taiwan n’u Buyapani byahawe integuza yo kwitegura imiraba ishobora guteza ibyangiritse. Abayobozi ba Philippines bategetse abaturage bo mu ntara icyenda zirimo Sarangani, Davao Occidental, Sulu na Tawi-Tawi kwimukira byihuse ahirengeye. Abarobyi n’abandi bafite ubwato na bo basabwe kwirinda kwegera inkombe kugeza igihe hatangarijwe andi mabwiriza. Kugeza ubu, umubare nyawo w’abahitanywe n’uyu mutingito cyangwa abakomeretse nturatangazwa. Ibikorwa by’ubutabazi, gushakisha ababa bagwiriwe n’inyubako no kugeza imfashanyo ku bagezweho n’ingaruka z’iki kiza birakomeje mu bice bitandukanye by’ikirwa cya Mindanao.

A little more informed. A little more connected.