Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitatu babujijwe kwinjira muri White House, nyuma y’amasaha make umucamanza wo ku rwego rwa federal ategetse ko by’agateganyo ihagarikwa ry’uburenganzira bwabo bwo kuhakorera ryari ryashyizweho na Perezida Donald Trump rikurwaho. Abakozi ba CNN, Politico na MS NOW bavuze ko Kuri uyu wa Kane mu gitondo babujijwe kwinjira muri White House. Bamwe bambuwe ibyangombwa bibemerera kuhakorera, mu gihe abandi bo bemerewe kwinjira. Abavoka b’ibyo bitangazamakuru basabye urukiko ko rwakora iburanisha ryihutirwa, bavuga ko White House “yakomeje kurenga ku itegeko” ryari r
Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitatu babujijwe kwinjira muri White House, nyuma y’amasaha make umucamanza wo ku rwego rwa federal ategetse ko by’agateganyo ihagarikwa ry’uburenganzira bwabo bwo kuhakorera ryari ryashyizweho na Perezida Donald Trump rikurwaho. Abakozi ba CNN, Politico na MS NOW bavuze ko Kuri uyu wa Kane mu gitondo babujijwe kwinjira muri White House. Bamwe bambuwe ibyangombwa bibemerera kuhakorera, mu gihe abandi bo bemerewe kwinjira. Abavoka b’ibyo bitangazamakuru basabye urukiko ko rwakora iburanisha ryihutirwa, bavuga ko White House “yakomeje kurenga ku itegeko” ryari ryategetse ko uburenganzira bw’abanyamakuru bwo kuhakorera busubizwa. Umucamanza Timothy Kelly yakuyeho iryo tegeko ryabuzaga ibyo bitangazamakuru kugera muri White House mu masaha ya kare yo ku wa Kane. Yavuze ko bishoboka cyane ko iryo tegeko ryari “rinyuranyije n’uburenganzira bwabo bwo guhabwa ubutabera bukurikije amategeko shingiro”. Trump yari yabanje kuvuga ko yafashe umwanzuro wo kubuza ibyo bitangazamakuru kugera muri White House kuko byakwirakwizaga “amakuru y’ibinyoma”. Nyuma, White House yavuze ko impamvu yo kubibuza yari ijyanye n’umutekano w’igihugu. Ntibyari byasobanuka niba kuba bamwe mu banyamakuru barabujijwe kwinjira ku wa Kane mu gitondo byaratewe n’itinda mu bikorwa by’ubuyobozi, mu gihe White House ishobora kuba yari igikorwa cyo kubahiriza itegeko ry’umucamanza. Biteganyijwe ko iyi ntambara y’ubutegetsi n’ibitangazamakuru ishobora kugira ingaruka ku itambuka ry’amakuru kuri televiziyo, mu gihe Trump yari ategereje kwakira Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping muri White House kuri uyu wa Kane mu gitondo, mbere y’umunsi mukuru w’ifunguro rya nimugoroba. CNN yavuze ko bamwe mu banyamakuru bayo babujijwe kwinjira, barimo umunyamakuru mukuru ukurikira ibikorwa bya White House, Betsy Klein. Icyakora, producer umwe wa CNN yemerewe kwinjira, nk’uko icyo gitangazamakuru cyabitangaje. Politico yavuze ko umwe mu banyamakuru bayo yabujijwe kwinjira muri White House kuri uyu wa Kane mu gitondo, ndetse n’ibyangombwa bye by’itangazamakuru birafatwa. MS NOW nayo yatangaje ko umunyamakuru wayo ukurikira ibikorwa bya White House, Laura Barrón-López, na producer umwe babujijwe kwinjira ndetse bamburwa ibyangombwa byabo. Icyakora, undi producer wa MS NOW yemerewe kwinjira. White House yari itaratangaza icyo ivuga ku cyemezo cy’umucamanza, mu gihe abavoka bahagarariye Perezida bashobora gufata izindi ngamba mu rwego rw’amategeko. Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE





Comments (2)
Inkuru yanditse neza kandi yuzuye.
Ndabona iki kibazo gikwiye kwitabwaho n’abayobozi.