Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi (MoYA) yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa by’umuco kuko harimo amahirwe y’umurimo kandi bikaba atari ugusigwa n’igihe ahubwo ari no kurinda umuco nyarwanda. Urubyiruko rwabisabwe ubwo hatangizwaga amarushanwa y'imbyino gakondo mu mashuri makuru na kaminuza, agamije gukundisha urubyiruko umuco binyuze mu mbyino gakondo, rukanumva ko havamo amikoro yatuma rubaho yateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi . Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, kuri ubu akaba ari kuba hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imbyino gakon
Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi (MoYA) yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa by’umuco kuko harimo amahirwe y’umurimo kandi bikaba atari ugusigwa n’igihe ahubwo ari no kurinda umuco nyarwanda. Urubyiruko rwabisabwe ubwo hatangizwaga amarushanwa y'imbyino gakondo mu mashuri makuru na kaminuza, agamije gukundisha urubyiruko umuco binyuze mu mbyino gakondo, rukanumva ko havamo amikoro yatuma rubaho yateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi . Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, kuri ubu akaba ari kuba hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imbyino gakondo, umwimerere nyarwanda." Yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama atangirira mu Ntara y'Amajyepfo muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye. Hahatanye amatorero abiri y’umuco harimo Itorero Indangamuco rya Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ndeste n’Itorero Inkerabirori rya kaminuza ya ‘Hanika Anglican Integrated Polytechnic’ y’i Nyanza. Aya matorero yombi yaje gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho ku rwego rw'Igihugu ndetse ahembwe amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000 FRW) kuri buri torero. Iganineza Liliane usanzwe ubarizwa mu Itorero Indangamuco rya Kaminuza y'u Rwanda, yavuze we n'abo babana mu itorero aribyo bibatunze. Ati" Turabikunda cyane dukunda kubyina imbyino gakondo. Itorero Indangamuco akenshi mu mpera z'icyumweru tuba dufite ahantu turibujye kubyinira, turi itorero rikora kandi ibyo biduha amafaranga atubeshaho akanafasha umunyeshuri kubona ibyangombwa. Yasabye urundi rubyiruko kumva ko kuba mu bikorwa by'umuco atari kutajyana n'igihe cyangwa ubuturage ko ahubwo ari ukurinda umuco Nyarwanda. Ati "Twe tubyina nitwe tuzi agaciro kabyo kandi bagakwiye kubimenya, bakamenya akamaro k'umuco Nyarwanda." Yashimiye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi kuba batekereza kuzana amarushanwa arimo n'ibihembo by'amafaranga kuko bituma baguka. Nigirimana Emmanuel Sentore uri mu batoza b'Itorero Indangamuco yatangaje ko bishimiye kuba batsinze irushanwa kuko ari yo baba baharanira. Ati" Ni ibyishimo byinshi, imvune tuba twagize nibyo tuba duharanira." Uyu mutoza mu by'umuco avuga ko amarushanwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ashyiraho ari ibintu bituma numva ko batibagiranye. Ati" Turashimira Minisiteri yongeye kutwibuka, bakomeza guha agaciro umuco w'abanyarwanda." Asobanura ko ubu imikorere yahindutse kuko basigaye babona akazi bikabafasha mu myigire yabo. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave, yavuze ko impamvu y'ay'amarushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, ari ugukundisha urubyiruko umuco gakondo binyuze mu mbyino. Ati" Umuntu yahera mu ishuri akaba yakwisanga no mu Rukerereza [Itorero rw'Igihugu], ni iyo mpamvu rero yo kungira ngo tubibakundishe, tubashishikarize ariko na none bumve ko babikunda bikabatunga." Akomeze agira ati " Ni iby'ingenzi rero kugira ngo uko ubona Intore zashyizwe mu murage w'Isi n'abato bakomerezeho." Ngabo yavuze ko ubu bari gushishikariza abiga mu mashuri akuru na kaminuza ngo bumve ko kwitabira ibikorwa by'umuco atari ibintu biciriritse ko ahubwo birimo n'ibihembo. Ati" Ubuhanzi bumaze kuzamuka, mu muco naho hakenewe ubukangurambaga ngo urubyiruko rwumve ko harimo amikoro." Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yanditse kuri X ko bifuza ko amarushanwa aba urubuga ngo amatorero manini aze kuhareba impano. Yanditse ati “Twifuza ko amatorero manini nk’Inganzo Ngari, Inyamibwa, Ishyaka ry’Intore, n’abandi,… baza kureba impano muri aya marushanwa. Ibi bigatanga imirimo ku bafite impano mu kwiyerekana gakondo.” Aya marushanwa azakomereza mu zindi Ntara n'Umujyi wa Kigali, amatorero 10 ya mbere mu Gihugu azahatanira igihembo gikuru cy'amafaranga y'u Rwanda Miliyoni eshanu (5,000,000 FRW). Mu Ntara y'Amajyaruguru azaba tariki ya 25 Mutarama 2025 abere muri IPRC Musanze, mu Ntara y'Iburasirazuba azabera muri Kamiuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare, tariki ya 8 Gashyantare 2025. Azakomereza mu Ntara y'Iburengerazuba muri IPRC Karongi, tariki ya 15 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Kigali azabera muri UR Nyarugenge tariki ya 22 Gashyantare 2025. Mu gihe irushanwa rizasozwa tariki ya 15 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Kigali.

Imbyino gakondo zarabyinwe mu itangizwa ry'amarushwanwa.


Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave, yasabye urubyiruko kumva ko ibikorwa by'umuco byabyara amikoro.

Amatorero y'umuco yarigaragaje.

Byari ibyishimo ku Itorero ryatsinzwe.


Igihembo cya miliyoni cyaratanzwe.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.