U Rwanda rwateye indi ntambwe muguteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, nyuma Yuko inama y'abaminisitiri yemeje amasezerano y'ishoramari hagati ya Leta y'uRwanda na chery holding Rwanda Ltd, agamije gushyiraho Uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda. Chery holding ni itsinda ry'inganda z'imodoka ryo mubushinwa. Ryashinzwe mu mwaka 1997 rifite ibikorwa by'imodoka zisanzwe, izivanga amashanyarazi n'izindi mbaraga ndetse n'imodoka zikoresha amashanyarazi gusa. Mubicuruzwa bizwi bya chery harimo Tiggo na Arrizo. Amakuru yatangajwe kugez'ubu avugako hazashyirwah
U Rwanda rwateye indi ntambwe muguteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, nyuma Yuko inama y'abaminisitiri yemeje amasezerano y'ishoramari hagati ya Leta y'uRwanda na chery holding Rwanda Ltd, agamije gushyiraho Uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda. Chery holding ni itsinda ry'inganda z'imodoka ryo mubushinwa. Ryashinzwe mu mwaka 1997 rifite ibikorwa by'imodoka zisanzwe, izivanga amashanyarazi n'izindi mbaraga ndetse n'imodoka zikoresha amashanyarazi gusa. Mubicuruzwa bizwi bya chery harimo Tiggo na Arrizo. Amakuru yatangajwe kugez'ubu avugako hazashyirwaho Uruganda ruteranya imodoka z'amashanyarazi. Ibi bivuzeko umushinga wibanda kuguteranya imodoka mu Rwanda, ariko ntabwo biratangazwa ko ibice byose by'imodoka nka bateri, moteri nibindi bizajya bikorerwa mu Rwanda. Uyu mushinga watangiye kuganirwaho na Rwanda Development Board ( RDB) na Chery holding Group muri Mata 2025 basinye Memorundum of understanding yari ikubiyemo ubufatanye mu bijyanye n'ubwikorezi bukoresha amashanyarazi,ingufu zisukuye ,ubuhinzi n'amabuye y'agaciro. Muri Mata 2026 Perezida Poul Kagame yagiranye ibiganiro na Xu Hui umwe mu bayobozi ba Chery, kumahirwe y'ishoramari mu Rwanda. Kuwa 18 Nzeri 2026 inama y'abaminisiteri yemeje amasezerano y'ishoramari agamije gushyiraho uru ruganda. Guteranyiriza imodoka mu Rwanda bizateza imbere urwego rw'inganda, no kugabanya bimwe mubikorwa byogutumiza imodoka hanze y'igihugu. Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga akazi ku banyarwanda,kubukanishi ,amashanyarazi ,imicungire y'inganda,soft ware ndetse n'indi mirimo. Uru ruganda rwa Chery Kandi ruzafasha abanyarwanda kugabanya amafaranga baguraga lisansi cyangwa mazutu. Uwanditse:rahab iradukunda





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.