U Rwanda rwifatanyije n’ibigo n’imiryango 60 byo ku isi mu bufatanye bugamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu ndimi zitari zihagarariwe bihagije muri iri koranabuhanga. Ubu bufatanye bwatangajwe ku wa 21 Nzeri 2026, bugamije guteza imbere ibikoresho bya AI bishobora kumva no gukorana n’abantu bakoresha indimi zitandukanye, harimo indimi zo muri Afurika. Muri uyu mushinga w’imyaka itanu harimo ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga, ubushakashatsi, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri Afurika. Ku ruhande rw’u Rwanda, Digital Umuganda, IremboGov na Rwanda AI

U Rwanda rwifatanyije n’ibigo n’imiryango 60 byo ku isi mu bufatanye bugamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu ndimi zitari zihagarariwe bihagije muri iri koranabuhanga. Ubu bufatanye bwatangajwe ku wa 21 Nzeri 2026, bugamije guteza imbere ibikoresho bya AI bishobora kumva no gukorana n’abantu bakoresha indimi zitandukanye, harimo indimi zo muri Afurika. Muri uyu mushinga w’imyaka itanu harimo ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga, ubushakashatsi, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri Afurika. Ku ruhande rw’u Rwanda, Digital Umuganda, IremboGov na Rwanda AI Scaling Hub biri mu bagize uru rugaga rw’abafatanyabikorwa. Ku isi hari indimi ibihumbi, ariko nyinshi ntizifite amakuru ahagije y’inyandiko n’amajwi akoreshwa mu guteza imbere no kugerageza AI. Ibi bishobora gutuma ibikoresho bya AI bitumva neza cyangwa ngo bisubize neza abantu bakoresha izo ndimi. Abafatanyabikorwa b’uyu mushinga bavuga ko bashaka gukusanya no guteza imbere amakuru y’indimi, harimo inyandiko n’amajwi, kugira ngo AI ibashe kurushaho gukorana n’abantu mu ndimi bumva neza. U Rwanda ruri mu bafatanyabikorwa Kuba Digital Umuganda, IremboGov na Rwanda AI Scaling Hub biri muri iyi gahunda bishyira u Rwanda mu itsinda ry’abafatanyabikorwa barimo gushaka uko AI yakongerera abantu benshi amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga mu ndimi zabo. Ubufatanye bwashyize imbere ibikorwa birimo:gukusanya no kubaka amakuru y’indimi ashobora gukoreshwa mu buryo bwizewe; guteza imbere uburyo bwo gupima imikorere ya AI mu ndimi zitandukanye; gukora models n’ibikoresho bya AI bishingiye kuri ayo makuru; kurinda ubuzima bwite, uburenganzira n’uruhushya rw’abatanga amakuru. Abateguye  iyi gahunda bavuga ko intego ari ugufasha abantu bagera kuri miliyari 3.4 bakoresha indimi zidahagarariwe bihagije muri AI, kugira ngo na bo babashe kubona inyungu z’ikoranabuhanga mu rurimi rwabo no mu buryo bw’ijwi.   Uwanditse: rahab iradukunda.  

A little more informed. A little more connected.