Uyu wa Gatatu, 23 Nzeri 2026 — Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bongeye kugirana ibiganiro ku bijyanye no kurangiza intambara iri hagati yabo, mu gihe abayobozi b’ibihugu bitandukanye bari i New York mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ibiganiro byabaye ku ruhande rw’inama ya UN, aho intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, yahuye n’uhagarariye Iran, Abbas Araghchi. Perezida Donald Trump yavuze ko ibiganiro byamaze amasaha hafi atatu kandi ko byagenze neza, ndetse ko hari ibindi biganiro biteganyijwe. Kimwe mu bibazo bikomeye biri mu biganiro ni Strait of Hormuz, inz

  Uyu wa Gatatu, 23 Nzeri 2026 — Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bongeye kugirana ibiganiro ku bijyanye no kurangiza intambara iri hagati yabo, mu gihe abayobozi b’ibihugu bitandukanye bari i New York mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ibiganiro byabaye ku ruhande rw’inama ya UN, aho intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, yahuye n’uhagarariye Iran, Abbas Araghchi. Perezida Donald Trump yavuze ko ibiganiro byamaze amasaha hafi atatu kandi ko byagenze neza, ndetse ko hari ibindi biganiro biteganyijwe. Kimwe mu bibazo bikomeye biri mu biganiro ni Strait of Hormuz, inzira y’amazi ihuza Ikigobe cya Persia n’Inyanja ya Oman. Ni inzira ikomeye cyane mu gutwara peteroli n’ibindi bicuruzwa by’ingufu ku isi. Umuyobozi mukuru wa Iran yabwiye Reuters ko Iran ishobora kongera gufungura iyo nzira mu gihe cy’iminsi irindwi, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabanya igitutu cya gisirikare kandi ikuraho ibihano byo mu nyanja ku byambu bya Iran. Iran kandi yashyize imbere ibisabwa birimo guhagarika intambara, gukuraho ibyo yise ihagarikwa ry’ubwikorezi bwo mu nyanja no kurekura umutungo wayo wafunzwe. Mbere y’intambara, hafi kimwe cya gatanu cy’ibicuruzwa bya peteroli na gaze ku isi byanyuraga muri Strait of Hormuz. Kuba iyo nzira ikomeje guhungabana bituma ibihugu n’abacuruzi b’ingufu bakurikiranira hafi ibiganiro bya USA na Iran. Nubwo hari ibiganiro bishya, kugeza ubu nta masezerano yo guhagarika intambara yashyizweho umukono hagati ya USA na Iran. Perezida Trump yavuze ko hari iterambere mu biganiro, mu gihe Iran yo yashyize ahagaragara ibisabwa mbere y’uko Strait of Hormuz yongera gufungurwa neza. Ibi bivuze ko ibiganiro bikomeje ariko hakiri ibibazo bigomba kubanza gukemurwa. Igitegerejwe nabeshi nukumva niba ibiganiro bizatanga amasezerano yo guhagarika intambara, uko Strait of Hormuz izongera gukora, ndetse n’uko ibyo bizagira ingaruka ku biciro bya peteroli n’ubwikorezi ku isi.   Uwanditse: rahab iradukunda.  

A little more informed. A little more connected.