Muri Vietnam , imvura nyinshi yatangiye kugwa kuva ku wa 14 Nzeri 2026 yateje imyuzure n’inkangu mu majyaruguru no hagati mu gihugu, kugeza ku wa 17 Nzeri amazu 16,310 akaba yari amaze kwibasirwa n’amazi, mu gihe abantu batatu bapfiriye mu nkangu. Imvura yaguye mu bice bitandukanye bya Vietnam yatumye amazi yuzura mu mijyi no mu bice by’icyaro. Intara ya Thanh Hoa ni yo yibasiwe cyane, aho amazu 8,419 yarengewe n’amazi, hakurikiraho Ninh Binh ifite amazu 4,787 na Hanoi ifite 2,204.  Inkangu yabereye muri Da Bac, mu ntara ya Phu Tho, yahitanye abantu batatu bo mu muryango umwe. Hari kandi ama

Muri Vietnam, imvura nyinshi yatangiye kugwa kuva ku wa 14 Nzeri 2026 yateje imyuzure n’inkangu mu majyaruguru no hagati mu gihugu, kugeza ku wa 17 Nzeri amazu 16,310 akaba yari amaze kwibasirwa n’amazi, mu gihe abantu batatu bapfiriye mu nkangu. Imvura yaguye mu bice bitandukanye bya Vietnam yatumye amazi yuzura mu mijyi no mu bice by’icyaro. Intara ya Thanh Hoa ni yo yibasiwe cyane, aho amazu 8,419 yarengewe n’amazi, hakurikiraho Ninh Binh ifite amazu 4,787 na Hanoi ifite 2,204.  Inkangu yabereye muri Da Bac, mu ntara ya Phu Tho, yahitanye abantu batatu bo mu muryango umwe. Hari kandi amazu ane yasenyutse burundu n’andi 29 yangirika. Imyuzure ntiyagarukiye ku mazu. Hafi hegitari 25,000 z’imyaka n’ahororerwa amafi zarangiritse cyangwa zirengerwa n’amazi. Imihanda nayo yagize ibibazo, aho habaruwe ahantu 11 hagaragaye inkangu n’ahandi 30 hagiye huzura amazi, bigahagarika ingendo. Ikindi cyagaragaye ni uko umuhanda wa gari ya moshi uhuza Hanoi na Ho Chi Minh City wuzuye amazi ku kigero kigera kuri metero imwe ahantu hamwe, bituma bamwe mu bagenzi batwarwa n’imodoka kugira ngo bakomeze urugendo. Kandi ikibazo ntikirarangira: ku wa 18 Nzeri, abashinzwe iteganyagihe bakomeje gutanga imbuzi z’inkangu n’imyuzure mu ntara zirimo Thanh Hoa na Nghe An, kuko imvura yari ikomeje guteganywamo kugeza ku wa 20 Nzeri. Vietnam yongeye guhura n’ingaruka zikomeye z’imvura nyinshi: amazu arenga ibihumbi 16 yarengewe n’amazi, imyaka myinshi irangirika, imihanda irafungwa ndetse abantu batatu bahasiga ubuzima. Mu gihe imvura ikomeje guteganywa, inzego z’ubutabazi zikomeje gukurikirana ahashobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu. UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue

A little more informed. A little more connected.