Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika kongera imbaraga mu guteza imbere serivisi z’amazi, isuku n’isukura, ashimangira ko ikibazo cyo kutagerwaho n’izi serivisi kikiri imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’Umugabane. Dr Nsengiyumva yabigarutseho ku wa 18 Kanama 2026, ubwo yatangizaga inama ihuza abayobozi n’inzobere mu rwego rw’amazi, isuku n’isukura muri Afurika, iri kubera i Kigali kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21 Kanama. Yagaragaje ko Afurika ikomeje kugira umubare munini w’abaturage batagerwaho na serivisi z’ibanze muri uru rwego. Miliyoni 418 z’Ab
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika kongera imbaraga mu guteza imbere serivisi z’amazi, isuku n’isukura, ashimangira ko ikibazo cyo kutagerwaho n’izi serivisi kikiri imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’Umugabane. Dr Nsengiyumva yabigarutseho ku wa 18 Kanama 2026, ubwo yatangizaga inama ihuza abayobozi n’inzobere mu rwego rw’amazi, isuku n’isukura muri Afurika, iri kubera i Kigali kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21 Kanama. Yagaragaje ko Afurika ikomeje kugira umubare munini w’abaturage batagerwaho na serivisi z’ibanze muri uru rwego. Miliyoni 418 z’Abanyafurika ntizifite serivisi z’ibanze z’amazi meza, mu gihe miliyoni 779 zidafite serivisi z’ibanze z’isukura, naho miliyoni 839 zikaba zidafite serivisi z’ibanze z’isuku. Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi mibare ikwiye gutera impungenge, cyane cyane ko ibihugu bya Afurika bimaze gushora amafaranga menshi mu bikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura. Yashimangiye ko ikibazo kitakiri ukubaka ibikorwa remezo gusa, ahubwo ko hakenewe ingamba zituma ibyo bikorwa bikomeza gukora neza kandi bigatanga serivisi ku baturage mu buryo burambye. «“Kubaka ibikorwa remezo ni ingenzi, ariko ahanini ni intangiriro; kureba niba ibyo twubatse bikora neza kandi bikomeza kugeza serivisi ku baturage ni byo bipimo nyakuri byo kugera ku byo dukeneye,”» Dr Nsengiyumva yavuze ko hirya no hino muri Afurika hubatswe imiyoboro y’amazi ndetse n’inganda zitunganya amazi, ariko ko hari ibikorwa remezo byinshi bitagikora cyangwa bidatanga serivisi ku rwego rwari rwitezwe. Yagaragaje ko Afurika ikeneye inzego zikomeye, imiyoborere myiza, uburyo burambye bwo kubona amafaranga yo gushora muri uru rwego ndetse n’abayobozi babazwa inshingano ku mikorere y’ibikorwa bashinzwe. Imiyoborere myiza ishobora kongera umutungo Minisitiri w’Intebe yanavuze ko ikibazo cy’amafaranga adahagije kitagomba kuba cyo kwibandwaho gusa, kuko Afurika ifite umutungo ushobora gufasha guteza imbere urwego rw’amazi n’isukura mu gihe imiyoborere n’imicungire y’uru rwego byanozwa. Yagaragaje ko akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe ishoramari mu by’amazi kagaragaje ko imiyoborere myiza, irimo gushyiraho ibiciro bikwiye, gukusanya neza amafaranga no kuyacunga neza, ishobora gufasha Afurika kubona hafi miliyari 11.5 z’amadolari buri mwaka. Yongeyeho ko uburyo bwo gukusanya amafaranga imbere mu bihugu bukozwe neza bushobora gutanga andi miliyari 17.5 z’amadolari buri mwaka. Ashingiye kuri ibi, Dr Nsengiyumva yavuze ko Afurika idakwiye guhora itegereje inkunga z’amahanga kugira ngo ibone ubushobozi bwo guteza imbere serivisi z’amazi, isuku n’isukura. Yashimangiye ko amafaranga yaba ava imbere mu gihugu cyangwa mu bandi bafatanyabikorwa akwiye gushyirwa mu nzego zizewe, zishoboye gucunga neza umutungo kandi zigakora ibyo ziyemeje. Minisitiri w’Intebe yasabye ko ibiganiro n’imyanzuro bizava mu nama ya Kigali bitarangirira aho, ahubwo ko ingamba zizakomeza gushyirwa mu bikorwa no mu zindi nama mpuzamahanga. Yagaragaje ko Afurika ikwiye kuzagera mu nama iteganyijwe kubera i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Kuboza ifite ibisubizo bifatika, ibyo yiyemeje gukora ndetse n’icyerekezo gisobanutse cy’ahazaza h’urwego rw’amazi, isuku n’isukura. Yasoje ashimangira ko kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye, hakenewe uburyo bufatika bwo kugeza amazi meza, isuku n’isukura kuri bose, ariko kandi ibikorwa remezo byubatswe bikitabwaho kugira ngo bikomeze gukora no gutanga serivisi ku baturage.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.