Kuva muri 2021, u Rwanda rumaze imyaka 3 rwakira Basketball Africa League (BAL) ihuza amakipe meza ku mugabane wa Afurika. Buri mwaka uba ufite ubudasa bwawo muri iyi mikino ikinwa ku bufatanye na National Basketball Association (NBA) ndetse na International Basketball Federation (FIBA). Kuri uyu wa Gatatu hakinwe imikino ibiri isiga Al Ahly BBC yo mu Misiri na AS Douanes yo muri Sénégal ari zo zizesurana ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 27 Gicurasi 2023 muri Bank of Kigali Arena. Muri iyi nkuru twagarutse ku bintu bitanu by'ingenzi imikino ya ¼ na ½ cy'irangiza mu mikino ya Basketball Af

Kuva muri 2021, u Rwanda rumaze imyaka 3 rwakira Basketball Africa League (BAL) ihuza amakipe meza ku mugabane wa Afurika. Buri mwaka uba ufite ubudasa bwawo muri iyi mikino ikinwa ku bufatanye na National Basketball Association (NBA) ndetse na International Basketball Federation (FIBA).

Kuri uyu wa Gatatu hakinwe imikino ibiri isiga Al Ahly BBC yo mu Misiri na AS Douanes yo muri Sénégal ari zo zizesurana ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 27 Gicurasi 2023 muri Bank of Kigali Arena.

Muri iyi nkuru twagarutse ku bintu bitanu by'ingenzi imikino ya ¼ na ½ cy'irangiza mu mikino ya Basketball Africa League isize itweretse nk'ishusho rusange.

1. Kunganya imbaraga hagati y'amakipe yo mu cyerekezo cya Sahara n'icya Nil

Kuva iyi mikino yatangira tariki ya 20, hagaragaye imbaraga zingana hagati y'ibyerekezo byombi. Ku mukino wa mbere Stade hakomeje amakipe abiri kuri abiri. Ayo muri Sahara yari Stade Malien na AS Douanes mu gihe ayo muri Nil yari Al Ahly na Petro Athletic de Luanda.

Kugeza n'ubu amakipe yahuriye ku mukino wa nyuma ni ayaturutse mu byerekezo bitandukanye ari yo AS Douanes yo muri Sahara na Al Ahly yo muri Nil.

2. REG BBC yari ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa yagaragaje urwego rwo hasi 

REG BBC imaze imyaka ibiri yikurikiranya isezererwa ku mukino wa mbere. Iyi kipe kandi ni yo yasezerewe ku kinyuranyo cy'amanota menshi dore ko ubwo yatsindwaga na Al Ahly yari yashyizwemo amanota 17.

3. Michael Thomson na Ehab Amin ba Al Ahly ni abakinnyi bo kwitega ku mukino wa nyuma

Ehab Amin yatsinze amanota 21 mu mukino basezereyemo Stade Malien kuri uyu wa Gatatu. Ni Umukinnyi ukinisha ubwenge cyane kandi agatsinda aho amanota akenewe cyane.

Michael Thomson ni umwe mu bakinnyi bazi gushyira mu nkangara cyane, ndetse akarema uburyo bwinshi mu mukino, bityo bashobora kuzaba urufunguzo ku mukino wa nyuma.

Ehab Amin yatsinze amanota 21 basezerera Stade Malien bigoranye 

4. Aliou Diarra wa Stade Malien na Marcus Chris Crawford wa AS Douanes bagaragaje urwego rwo hejuru

Aba ni bakinnyi batsinda nibura mu binyacumi (imibare ibiri) kuri buri mukino. Marcus Chris Crawford yabashije kugeza AS Douanes ku mukino wa nyuma.

Aliou Diarra uhabwa amahirwe yo kuba MVP uyu mwaka 

Crawford yatsinze amanota 26 na rebounds 7 ubwo basezereraga Petro de Luanda ku manota 92-86

5. Petro Atletico de Luanda yatunguranye nyuma yo kunanirwa kugera ku mukino wa nyuma

Iyi kipe yo mu gihugu cya Angola yari yazamutse ari yo iyoboye icyerekezo cya Nil imbere ya Al Ahly BBC ndetse ikaba yari yaranayitsinze, ibyatumaga benshi bumva ko izasezerera AS Douanes mu buryo bworoshye.

Ikindi kandi Petro de Luanda yari yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2022, maze iza gutwarwa igikombe na US Monastir yo muri Tunisia bigoranye, bituma benshi bavuga ko igihe cyari iki cyo kwegukana BAL.

A little more informed. A little more connected.