Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino w’umusi wa 31 wa BK Pro League wabereye kuri Kigali Pele Stadium Kuri Ikicyumweru tariki 10 Gicurasi 2026, maze ikomeza gusiga Rayon Sports iyikurikiye kurutonde rw’agateganyo. Uyu mukino watangiye saa kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba , utangirana imbaraga nyinshi cyane cyane kuri APR FC yasatiraga cyane ishaka gufungura amazamu hakiri kare , Ariko ubwugarizi bwa AS Kigali ndetse n’umunyezamu bitwara neza nkaho barutahizamu ba APR FC bagerageje uburyo bwinshi Ariko bagorwa cyane n’umunyezamu Ndikuriyo Patient. Nyuma yo kugariza izamu rya AS Ki

Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino w’umusi wa 31 wa BK Pro League wabereye kuri Kigali Pele Stadium Kuri Ikicyumweru tariki 10 Gicurasi 2026, maze ikomeza gusiga Rayon Sports iyikurikiye kurutonde rw’agateganyo.

Uyu mukino watangiye saa kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba , utangirana imbaraga nyinshi cyane cyane kuri APR FC yasatiraga cyane ishaka gufungura amazamu hakiri kare , Ariko ubwugarizi bwa AS Kigali ndetse n’umunyezamu bitwara neza nkaho barutahizamu ba APR FC bagerageje uburyo bwinshi Ariko bagorwa cyane n’umunyezamu Ndikuriyo Patient. Nyuma yo kugariza izamu rya AS Kigali , ku munota wa 9 Rutahizamu Djibril Ouattara yafunguye amazamu ku munota wa 9 maze bituma ikip y’Ingabo z’Igihugu iyobora umukino. mbere Yuko igice cya mbere Kirangira Rutahizamu wa AS Kigali , Sunday Anemesit Yagerageje uburyo bw’Igitego Ariko akomeza kugorwa na myugariro Niyigena Clement Wari wagarutse mukibuga, maze igice cya mbere kirangira Ari 1-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka kwishyura , ku munota wa 48, Rutahizamu Iyabivuze osee Yatsinze Igitego cyatumye AS Kigali igaruka mu mukino, maze umukino usubira irudubi , APR FC yashakaga kw’iyunga nabakunzi Bayo ikomeza gushakisha Igitego ikora impinduka yinjiza mukibuga ba Rutahizamu Bayo barimo Denis Omedi na Iraguha Hadji Basimbura Djibril Ouattara Na William Togui . Ku munota wa 74 , Ngabonziza Pacifique Witwaye neza muri uyumukino atsindira APR FC Igitego Cya kabiri muri uyumukino , AS Kigali Yakoze impinduka zitandukanye igerageza kubona inota muri uyumukino Ariko ikomeza kugorwa naba myugariro ba APR FC n’umunyezamu wayo Hakizimana Adolphe. gusatira cyane kuruhande rwa AS Kigali Ntacyo Byatanze maze umusifuzi Rulisa Fidele Patience awurangiza APR itsinze 2-1 byatumye igira amanota 59 ikomeza gushimangira umwanya wa mbere. muyindi mikino yabaye Amagaju FC yatsinze Rutsiro FC 2-1 , Al hilal itsinda Muhanga 2-0 Naho Gasogi United Inganya na Etincelles 2-2.      

A little more informed. A little more connected.