Uwagize uruhare mu gutangiza uruganda rwa sinema mu Rwanda, Ari nawe uzwi nka  "se w'uruganda rwa cinema mu Rwanda." Ni Eric Kabera.  Yavutse mu mwaka 1970, Avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC), Avukira mu muryango w'abanyarwanda bari barahungiye muri DRC. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994  Eric Kabera yagarutse mu Rwanda. Eric kabera  niwe wagize impinduka zikomeye zatumye sinema nya  Rwanda ishinga imizi  ikagera Aho igeze ubu, binyuze mu bikorwa byo gukora filimi, gushyiraho iserukira muco n'ishuri rya sinema.   Eric kabera yatangiye gukora filime mu buryo b

Uwagize uruhare mu gutangiza uruganda rwa sinema mu Rwanda, Ari nawe uzwi nka  "se w'uruganda rwa cinema mu Rwanda." Ni Eric Kabera.  Yavutse mu mwaka 1970, Avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC), Avukira mu muryango w'abanyarwanda bari barahungiye muri DRC. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994  Eric Kabera yagarutse mu Rwanda. Eric kabera  niwe wagize impinduka zikomeye zatumye sinema nya  Rwanda ishinga imizi  ikagera Aho igeze ubu, binyuze mu bikorwa byo gukora filimi, gushyiraho iserukira muco n'ishuri rya sinema.   Eric kabera yatangiye gukora filime mu buryo bugaragara mu mwaka  wa 2001 Ari nacyo  gihe yashyiriye hanze filime ye yambere yise 100 days. Mu mwaka wa 2003,  Eric Kabera yashinze ikigo cyitwa Rwanda cinema centre(RCC). Iki kigo cyari cyigamije gukurikirana iterambere rya sinema no guha amahugurwa abashaka kwinjira mu mwuga. Mu mwaka wa 2005, yatangije iserukira muco rya mbere rya filime mu Rwanda ryamenyekanye nka hillywood (Rwanda Film Festival). Eric kabera  yanditse ,ayobora ,Kandi atunganya filime nya Rwanda  n'izamahanga  zizwi cyane zirimo filime ye yambere yise 100 days. Iyi niyo filime yanbere ndende  nya Rwanda yerekanye amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda. Iyi filimi yayisohoye mu mwaka wa 2001 afatanyije n'umunyamakuru Nick Hughes, iyi film Kandi abayikinnyi bari abanyarwanda. Mumwaka wa 2004 Eric Kabera  yakoze filime mbarankuru( documentary) yise Keepers of memory. Ivuga ku bantu  barinze amateka n'urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994. Mu mwaka wa 2010 Eric kabera yashize hanze filime y'urwenya n'urugendo rw'abana b'abanyafurika bashakaga kujya mu mikino y'igikombe cy'isi muri afurika y'epfo.  Mu mwaka wa 2004 yashyize hanze film yise (Through My Eyes). Filime mbarankuru yerekana ubuzima n'isura  nshya y'urubyiruko rw'u Rwanda binyuze  m'ubuhanzi n'umuco. Kandi  Eric Kabera  wagize uruhare mu gutangiza uruganda rwa simema nya Rwanda  yagaragaye muri filime nyishi  zitandukanye. Eric Kabera ntabwo yize amashuri  makuru  asanzwe ya sinema mbere yogutangira gukora filime, kuko u Rwanda rwari rutaragira Ayo mashuri. Eric Kabera yatangiye Ari umunyamakuru. Ubumenyi  bwa sinema yabukuye mu buhanga yagiye  yigira mu gukorana n'abanyamahanga batandukanye (barimo abanyamakuru ba BBC  n'abashakashatsi). Ndetse no gufatanya  n'abayobozi ba filime b'abahanga nka Nick  Hughes. Nyuma yaje gushyira ubu  bumenyi mu bikorwa abinyujije mu mishinga ye. Ndetse mu mwaka wa 2010 ashinga ishuri rya mbere rya cinema mu Rwanda ryitwa ( kwetu film institute). Uwanditse: rahab iradukunda

A little more informed. A little more connected.