Bamwe mu batura Rwanda baracyashidikinya kubiciro byibiribwa basanga ku isoko. banakomeza kwibaza icyateye izamuka ry'ibyokurya kugeza ubwo ikilo cy'inyama cyigura hagati yibihumbi7000frw na12000frw. Raporo nshya yikigo gishinzwe ibarurisha mibare mu gihugu( NISR). Igaragaza ko muri kanama 2026 ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye mu Rwanda byazamutse kukigero cya 15.7% . Ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga ibiciro byari 14.5%. Bivuze ko izamuka ry'ibiciro ryakomeje kujya hejuru. Uzamukunda Rosarie, umwe mu bahahira ku isoko rya Muhanga avugako rwose izamuka ry'ibiciro rikomej
Bamwe mu batura Rwanda baracyashidikinya kubiciro byibiribwa basanga ku isoko. banakomeza kwibaza icyateye izamuka ry'ibyokurya kugeza ubwo ikilo cy'inyama cyigura hagati yibihumbi7000frw na12000frw. Raporo nshya yikigo gishinzwe ibarurisha mibare mu gihugu( NISR). Igaragaza ko muri kanama 2026 ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye mu Rwanda byazamutse kukigero cya 15.7% . Ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga ibiciro byari 14.5%. Bivuze ko izamuka ry'ibiciro ryakomeje kujya hejuru. Uzamukunda Rosarie, umwe mu bahahira ku isoko rya Muhanga avugako rwose izamuka ry'ibiciro rikomeje kuzamuka kugeza ubwo umuntu ajya ku isoko akabona,ntacyo atahanye. Uzamukunda ATI:" ubungubu kubaho biragoye .ukurikije ukuntu umwaka ushize byaribimeze ibyo kurya naguraga ibihumbi10000frw ubu mbigura ibihumbi 11570frw. Namwe murumva ko amafaranga arengaho Atari make. Ariko igiteye ubwoba ni uko nayo dukorera atiyongera." Angelique umwe mu bakorera ubucuruzi mu Karere Ka Muhanga. Avugako barangura ku mafarabga meshi, nabo bagacuruza kuri meshi kugirango ayabo avemo. Angelique ATI:"erega izamuka ry'ibiciro ntabwo riri hano gusa ahubwo biri ahantu haose . Dore ubu ikilo cyibirayi turi kucyigura 800frw washyiraho namafaranga akigeza Aho ukorera ugasanga buraguhenda ,wagurisha kuri 850frw abagura bakunva urabahenda. Mubyukuri twese ni mureke twihanganire izi mpinduka. Sibyo gusa little yamavuta yo guteka irikugura 3300frw,Kandi siko yaguraga. Yewe n'umunyu utarahendaga nawo warahenze." Munezero Teta alliance umwe mubanyeshuri biga mukarere ka Huye. Avugako izamuka ryibiribwa ku isoko,bitaboroheye nagato. Munezero ATI:" urebye hano duhahira mu isoko ritoya ryo mu Rwabuye, ibiribwa birahenze cyane. Aho usanga akawunga ikiloni 1400frw,ibirayi900frw,umuceri1500frw, ibishyimbo1600frw,inyama 9000frw,isukari 1400frw. Icyakoze isukari niyo idahenze urebye." Iradukunda Eric, umucuruzi ukorera mu Karere ka Rusizi. Avugako barangura ibicuruzwa bibahenze bityo rero bigatuma bagurisha kugiciro cyo hejuru. Iradukunda ATI:" buriya nkatwe dukorera hano muri Kano Karere kenshi usanga ibyo ducuruza bitugeraho bihenze cyane. Bikaba impamvu ituma bimwe mu biribwa ducuruza bihenda cyane. Ubu umuceri tuwugurisha 1300frw,ibishyimbo ni1300frw, isukari ni1500frw, akawunga ni 1000frw. Ariko nubundi icyo tubona n'uko ibyo turya biva imbere mu Gihugu ni byo birushaho guhenda." Mukashema Judithe ,agahita mu isoko rya Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Nawe yagaragaje izamuka ry'ibiciro Aho ahahira. Mukashema ATI :"umuntu aragera ku isoko akabura icyo ahaga . Ubugari icyiro ni 900frw, igitoki ni 500frw, ibirayi ni 800frw ,akawunga ni 1400frw. Nukuri kurya muri iki gihe biragoye noneho byagera kunyama bikagora cyane Aho usanga ikiro Ari 11000frw. Ariko natwe tugomba gushishoza, tukamenya ko abahinzi batabona umusaruro nku wo babonaga ,Kandi n'aborozi nabo nuko byagenze." NISR ivuga ko ihinduka ihinduka ry'ibiciro rikorwa n'impinduka mu biciro by'ibicuruzwa na service,bigize igitebo cy'umuguzi. Kandi ( NISR) yavuzeko kubiribwa,ibiciro bishobora guhinduka. Bitewe n'umusaruro nuko ibicuruzwa biboneka ku isoko. Bityo ntibivuzeko ibiciro biri hejuru uyu munsi bizaguma gutyo. Bishobora kongera bikazamuka cyangwa bikama




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.