Bigogwe ni hamwe mu hantu nyaburanga habumbatiye amateka n'umuco Nyarwanda ni agace gaherereye gaherereye mu Karere ka Rubavu ariko hari umuntu wamamaye ku izina rya "Ibere ryabigongwe" biciye kurukuta rwe rwa "Twitter" amazina ye nyakuri aka ba yitwa, Ngabo Karegeya Alexis akaba ariwe wamenyekanishije aka gace gaharereye mu Murenge wa Kanzenze ho mu Ntara y'Uburengerazuba . Aka gace bivugwa ko ari hamwe mu hantu hari umusozi umwe muyivungwa mu mateka y' u Rwanda kubera ubuhaname bwawo nukuntu utangaje .Abahaturiye bavuga ko iri zina "ibere ryabigogwe" ryavuye Ku mukobwa mwiza witwaga Nyir
Bigogwe ni hamwe mu hantu nyaburanga habumbatiye amateka n'umuco Nyarwanda ni agace gaherereye gaherereye mu Karere ka Rubavu ariko hari umuntu wamamaye ku izina rya "Ibere ryabigongwe" biciye kurukuta rwe rwa "Twitter" amazina ye nyakuri aka ba yitwa, Ngabo Karegeya Alexis akaba ariwe wamenyekanishije aka gace gaharereye mu Murenge wa Kanzenze ho mu Ntara y'Uburengerazuba .

Aka gace bivugwa ko ari hamwe mu hantu hari umusozi umwe muyivungwa mu mateka y' u Rwanda kubera ubuhaname bwawo nukuntu utangaje .Abahaturiye bavuga ko iri zina "ibere ryabigogwe" ryavuye Ku mukobwa mwiza witwaga Nyirabigogwe wakundaga kuharagirira birangira bahamwitiriye.


Kuri uyu musozi wa Bigogwe kuri ubu hakaba hazwiho kuba inka nyinshi kandi nziza ziteye ubwuzu kuzireba ndetse murizo hakabamo nimbyeyi zitanga amata meza Kandi aryoshye bitewe nubwatsi buhabarinzwa arinabwo iz'Inka zirisha bukaba isoko y'Amata meza, sibyo gusa kuko habarinzwa n'ibirayi byinshi bitewe n'imvura ikunda kuhangwa Kandi ikahangwira igihe.

Uyu musozi umaze kuba nyabagendwa bitewe n'umwe muborozi bahororera ndetse akaba n'ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by'ubukerarugendo wamenyekanye ku izina rya "ibere ryabigongwe" amazinaye bwite yitwa Ngabo Karegeya Alexis akaba ahafite n'urwuri rw'inka nziza , akaba ari umwe rero mubamenyekanishije imwe mu misozi myiza y'icyatsi kibisi irimo n'inka nziza .

Umuyobozi wa Hobe. news, n'umuryango we nabo nibamwe mubahasuye bavuga ko ari umusozi ubereye ijisho kandi muburyo butangaje kuko uforomye nk'ibere nkuko bawitiriye ibere rya Bigogwe .




Abasura uyu musozi yaba abaturutse mu Rwanda no hanze yarwo bahigira byinshi bitandukanye birebana n'umuco w'u Rwanda harimo gukama, gusimbuka n'ibindi.

Tubibutse ko abashaka kuhasura babanza kubisaba mbere yuko bahagera banyuze kuri iyi website yitwa www.Ibereryabigogwe.com




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.