U Rwanda rukomeje kwitegura gukoresha ingufu za nucléaire mu rwego rwo kongera amashanyarazi akenewe mu iterambere ry’ubukungu. Iyi gahunda ishobora gufasha guteza imbere inganda, kongera amahirwe y’ishoramari no guhanga imirimo, mu gihe igihugu gikomeje kubaka ubushobozi n’ibikorwaremezo bikenewe. U Rwanda rwihaye intego yo kwinjiza ingufu za nucléaire mu zikoresha mu gihugu mu ntangiriro z’imyaka ya 2030. Muri gahunda yo kugera kuri iyo ntego, u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga birimo Rosatom yo mu Burusiya na Holtec International yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rw
U Rwanda rukomeje kwitegura gukoresha ingufu za nucléaire mu rwego rwo kongera amashanyarazi akenewe mu iterambere ry’ubukungu. Iyi gahunda ishobora gufasha guteza imbere inganda, kongera amahirwe y’ishoramari no guhanga imirimo, mu gihe igihugu gikomeje kubaka ubushobozi n’ibikorwaremezo bikenewe. U Rwanda rwihaye intego yo kwinjiza ingufu za nucléaire mu zikoresha mu gihugu mu ntangiriro z’imyaka ya 2030. Muri gahunda yo kugera kuri iyo ntego, u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga birimo Rosatom yo mu Burusiya na Holtec International yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rya Small Modular Reactors (SMRs). Izi ni inganda nto zitanga ingufu za nucléaire, zishobora kubakwa mu buryo bw’ibice byegeranywa. Biteganyijwe ko zafasha gutanga amashanyarazi ahoraho, bikunganira andi masoko y’ingufu asanzwe akoreshwa mu Rwanda. Ku wa 29 Nyakanga 2026, u Rwanda na Rosatom byashyize umukono ku igenamigambi rigena ibikorwa by’ubufatanye mu bijyanye n’izi ngufu. Ibyo birimo guteza imbere ikoranabuhanga, guhugura abakozi no kubaka ubushobozi bw’igihugu. Ingufu za nucléaire zishobora gufasha inganda kubona amashanyarazi ahagije kandi ahoraho, bikongera umusaruro n’amahirwe yo gukurura abashoramari. Iyi gahunda ishobora kandi guteza imbere ubumenyi mu bya siyansi, ikoranabuhanga n’ubwubatsi, bityo igafasha guhanga imirimo mishya. Nubwo izi ngufu zifite amahirwe menshi, kuzishyira mu bikorwa bisaba igishoro kinini, abakozi babifitiye ubumenyi, amategeko akomeye y’umutekano n’uburyo bwizewe bwo gucunga imyanda ya nucléaire. Ni yo mpamvu u Rwanda rukorana n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA) mu gusuzuma imyiteguro no gutanga inama ku mutekano. Ingufu za nucléaire zishobora kugira uruhare mu rugendo rw’u Rwanda rwo kugera ku bukungu bushingiye ku nganda n’ikoranabuhanga. Icyakora, kugeza ubu iyi gahunda iracyari mu cyiciro cyo kwitegura no guteza imbere ibikorwaremezo; kugira ngo izagire uruhare rugaragara mu bukungu, bizasaba ishoramari, ubumenyi n’imicungire ihamye y’umutekano. UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.