KIGALI — U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira inama mpuzamahanga ikomeye izibanda ku kurengera ibidukikije, cyane cyane kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi nka ozone layer. Inama ya 38 y’Abafata Ibyemezo kuri Montreal Protocol, izwi nka MOP38, izabera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026. Biteganyijwe ko izitabirwa na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Iyi nama izaba ifite umwihariko kuko ibaye mu mwaka hizihizwa imyaka 10 ishize Kigali Amendment yemejwe mu 2016. Iryo hindurwa ry’amasezerano ya Montreal Protocol riga

KIGALI — U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira inama mpuzamahanga ikomeye izibanda ku kurengera ibidukikije, cyane cyane kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi nka ozone layer. Inama ya 38 y’Abafata Ibyemezo kuri Montreal Protocol, izwi nka MOP38, izabera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026. Biteganyijwe ko izitabirwa na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Iyi nama izaba ifite umwihariko kuko ibaye mu mwaka hizihizwa imyaka 10 ishize Kigali Amendment yemejwe mu 2016. Iryo hindurwa ry’amasezerano ya Montreal Protocol rigamije kugabanya ikoreshwa rya hydrofluorocarbons (HFCs), imyuka ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha ariko ikaba igira uruhare mu izamuka ry’ubushyuhe bw’isi. U Rwanda kandi rushaka gukoresha izi nama mpuzamahanga mu guteza imbere ubufatanye mu kurengera ibidukikije, harimo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no gushaka uburyo bwo kubona imari ishorwa mu bikorwa by’ikirere. Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko MOP38 izatanga amahirwe yo gusuzuma aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa Kigali Amendment, kongera ubufatanye no gushishikariza ibihugu byinshi kuyemeza no kuyishyira mu bikorwa. Iyi nama izaba kandi umwanya ukomeye ku Rwanda wo kugaragaza uruhare rwarwo mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ku rwego mpuzamahanga. UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue

A little more informed. A little more connected.