Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi ari bo bakwiriye kwita ku kibazo cy’ubwiyongere bw’urubyiruko n’abahanga barimo benshi mu bahanga ibishya bahitamo kujya gukorera hanze y’Umugabane wa Afurika. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Kabiri ,tariki ya 25 Gashyantare 2025, muri Kigali Convention Centre ubwo yatangizaga Inama y'Ikoranabuhanga mu by'Imari (Inclusive FinTech Forum). Iyi nama yiga ku iterambere ry'urwego rw'imari n'imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga yitabiriwe n'abasaga 3000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi ari bo bakwiriye kwita ku kibazo cy’ubwiyongere bw’urubyiruko n’abahanga barimo benshi mu bahanga ibishya bahitamo kujya gukorera hanze y’Umugabane wa Afurika. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Kabiri ,tariki ya 25 Gashyantare 2025, muri Kigali Convention Centre ubwo yatangizaga Inama y'Ikoranabuhanga mu by'Imari (Inclusive FinTech Forum). Iyi nama yiga ku iterambere ry'urwego rw'imari n'imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga yitabiriwe n'abasaga 3000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego rw'imari muri Afurika. Itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC), Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR. Mu bitabiriye iyi nama harimo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Umuco n’Urubyiruko muri Singapore, Alvin Tan, wavuze ko igihugu cye n’u Rwanda bibanye neza. Yagize ati “Uyu mwaka ni umwaka udasanzwe kuri Singapore n’u Rwanda kuko turi kwishimira imyaka 20 ishize dufitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi. Ubucuti bwacu burahamye kandi burushaho gushinga imizi.’’ Perezida Kagame mu ijambo rye yagaragaje ko Afurika iri kugira ikibazo cyo gutakaza abahanga barimo benshi mu bahanga ibishya bava ku mugabane bakerekeza gukorera hanze yawo, ko kandi uyu ari umukoro w’abayobozi. Yagize ati “ Iki ntabwo ari ikibazo cyabo muri rusange, ntawabarenganya, ahubwo numva twe abayobozi, dukwiriye kubibazwa ku ruhande rumwe. Kugerwaho na serivisi z’imari biracyari imbogamizi ndetse abo bazikenera cyane kurenza abandi by’umwihariko abagore bakora mu mirimo itanditse. Akomeza agira ati “ Ibi byose biri kuba mu gihe ku Isi hari ibibazo by’ubukungu. Dukwiriye kubona ibi nk’uburyo bwo gukoresha neza ubushobozi bwacu no gufashanya.” Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika ntawe izasaba kugira uruhare mu iterambere ryayo ahubwo ikwiriye kubyikorera, abakora ubushabitsi, bakabigiramo uruhare kugira ngo bagirirwe icyizere n’abashoramari. Ati  “Hejuru ya byose, ugomba kwibaza impamvu, wowe udashobora gukemura ikibazo wabonye. Mu Rwanda twakoze ishoramari mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi bujyanye naryo. Igikurikiyeho ni ugushyiraho uburyo bufasha abakora ubushabitsi bakazamuka., … Binyuze mu bakiri bato n’abaturage b’Umugabane wacu.” Yagaragaje ko Afurika ishobora guhigana n’ab’ahandi hose hasigaye ku Isi ndetse ikabasha guhanga ibishya neza. Imibare igaragaza ko umubare w’ibigo bitanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika, wikubye hafi gatatu hagati ya 2020 na 2024. Bibarwa kandi ko ibyo bigo byinjije ari hagati ya miliyari 4$ na miliyari 6$ mu 2020.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Umuco n’Urubyiruko muri Singapore, Alvin Tan, wavuze ko igihugu cye n’u Rwanda bibanye neza.

Inama yiga ku iterambere ry'urwego rw'imari n'imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga yitabiriwe n'abasaga 3000.

A little more informed. A little more connected.