Perezida Paul Kagame yavuze amagambo akomeye yerekeye ingaruka mbi za politiki, avuga ko we n'umuryango we bagiye bahura nazo kuva mu bwana bwe. Mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko mu gikorwa cya YouthConnekt, Perezida Kagame yagarutse ku bikomere by'amateka, ashimangira ko ibyo abantu bamwe bakomeje guhura nabyo, byari byaratangiye kera mu gihe cya gikoroni no mu bihe byo kwigenga. Perezida Kagame yasobanuye ko yakuze mu buzima bugoye, aho we n'umuryango we bari mu nkambi y'impunzi bakabona ibiribwa bya buri cyumweru, bigatuma we n'abandi biga amasomo atigishwa mu ishuri, ahubwo aturuka ku bu
Perezida Paul Kagame yavuze amagambo akomeye yerekeye ingaruka mbi za politiki, avuga ko we n'umuryango we bagiye bahura nazo kuva mu bwana bwe. Mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko mu gikorwa cya YouthConnekt, Perezida Kagame yagarutse ku bikomere by'amateka, ashimangira ko ibyo abantu bamwe bakomeje guhura nabyo, byari byaratangiye kera mu gihe cya gikoroni no mu bihe byo kwigenga. Perezida Kagame yasobanuye ko yakuze mu buzima bugoye, aho we n'umuryango we bari mu nkambi y'impunzi bakabona ibiribwa bya buri cyumweru, bigatuma we n'abandi biga amasomo atigishwa mu ishuri, ahubwo aturuka ku buzima busanzwe. Yabajije se impamvu bari mu nkambi y’impunzi ubwo yari afite imyaka cumi n’ibiri, kandi babaye impunzi kubera ibibazo bya politiki byatewe n’abayobozi bo mu bihe byo kwigenga. Yagaragaje akababaro ko ibibazo byatumye agira ubwo buzima bigihari ndetse bigakomeza kugira ingaruka ku rubyiruko muri iki gihe. Yagize ati, “Ibibazo nahuye nabyo nkiri umwana, kuki byakongera kubaho n'ubu kuri Afurika yacu?" Yashishikarije urubyiruko guharanira iterambere ry’imiyoborere myiza, rikamenya ko ibintu byose biri mu maboko y’abayobozi, bityo rikitinyuka ngo ribashe guhindura amateka ya Afurika kugira ngo ibihe byahise bidakomeza guhinduka urusobe rw’ibibazo bigoye guhangana nabyo ku bazaza.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.