Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere mu birori, nyuma yo gutsinda Amatora n'amajwi 99.18%. Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, atsinze abo bari bahanganye barimo . Dr. Frank Habineza wari Kandida Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wari wiyamamaje nk'umukandinda wigenga. Ni mu muhango wabaye kuri icyi Cyumweru tariki 11 Kanama 2024. Ubera muri Stade Amahoro yarimo abarenga ibihumbi 45 barimo abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere mu birori, nyuma yo gutsinda Amatora n'amajwi 99.18%. Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, atsinze abo bari bahanganye barimo . Dr. Frank Habineza wari Kandida Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wari wiyamamaje nk'umukandinda wigenga. Ni mu muhango wabaye kuri icyi Cyumweru tariki 11 Kanama 2024. Ubera muri Stade Amahoro yarimo abarenga ibihumbi 45 barimo abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye ni bo bitezwe muri uyu muhango. Perezida Paul Kagame indahiro ye yakiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin. Paul Kagame yagize ati ““Njyewe Kagame Paul ; ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.” Amaze kurahira yahawe ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo. Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Nyuma yo kuririmba Indirimbo Yubahiriza Igihugu, Perezida Paul Kagame yagenzuye ingabo ahereye ku bakoze akarasisi bari bagizwe n’amasibo 12 barimo abo mu Ngabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP).

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, aha Perezida Kagame ingabo kuko ariwe Mugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda

Perezida Kagame yari agaragiwe na Madame Jeannette Kagame

A little more informed. A little more connected.