Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yashimiye abagize inzego z'umutekano, ku bw'ibikorwa byabo byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro n'umutekano. Ni mu butumwa bwashyizwe hanze n'inzego z'umutekano w'u Rwanda zirimo RDF na Polisi, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024. Ubutumwa bw'umukuru w'Igihugu akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo bugira buti "Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Um

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yashimiye abagize inzego z'umutekano, ku bw'ibikorwa byabo byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro n'umutekano. Ni mu butumwa bwashyizwe hanze n'inzego z'umutekano w'u Rwanda zirimo RDF na Polisi, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024. Ubutumwa bw'umukuru w'Igihugu akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo bugira buti "Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga." Umukuru w'Igihugu yavuze ko "Uyu mwaka wasuzumye ukwigira kwacu mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa byanyu byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako." Yagaragaje ko muri uyu mwaka hizihijwe amateka y’ingenzi ku gihugu cy'u Rwanda, harimo imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 ishize igihugu kigira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ati " Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose." Yakomeje agira ati " Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ni ingirakamaro cyane. Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye." Mu butumwa bwe, Umukuru w'Igihugu, yashishikarije abo mu nzego z'umutekano gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego z’umutekano. Ubutumwa buti "Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe. Yihanganishije kandi imiryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi. Ati "Ndabashimira igitambo batanze kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi."

Raporo y'Urwego rw'igihugu rw'Imiyoborere, RGB, yagaragaje ko umutekano waje ku mwanya wa mbere mu byishimiwe n’abaturage ku kigero cya 91,3%.

A little more informed. A little more connected.