Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi bashya barahiriye kwinjira muri Guverinoma ko kurahira kwabo atari umugenzo gusa ahubwo bijyana n'uburemere bwabyo kandi bijyana n’imirimo igiye gukorwa. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, ubwo yakiraga indahiro z’aba bayobozi baherukaga guhabwa inshingano. Indahiro z’abayobozi bashya zakiriwe barimo; Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfr

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi bashya barahiriye kwinjira muri Guverinoma ko kurahira kwabo atari umugenzo gusa ahubwo bijyana n'uburemere bwabyo kandi bijyana n’imirimo igiye gukorwa. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, ubwo yakiraga indahiro z’aba bayobozi baherukaga guhabwa inshingano. Indahiro z’abayobozi bashya zakiriwe barimo; Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera. Mu ijambo rye Umukuru w'Igihugu yabibukije ko indahiro atari umugenzo gusa ko ubwayo ifite uburemere. Ati “Indahiro ntabwo ari umugenzo gusa, ifite uburemere bwayo kandi bijyana n’imirimo igiye gukorwa. Akomeza agira ati "Ubwo rero iteka iyo muri kuri iyo mirimo, birumvikana ko ubwo buremere bw’iyo mirimo buba buri mu bwenge bwanyu no mu mitima yanyu, mubyumva ko mugomba kubyubahiriza. Nubwo atari ko iteka bigenda ku bantu bose, barahira ariko ntibakore ibyo barahiriye.” Perezida Kagame yavuze ko abahabwa inshingano zo gukorera igihugu, bikwiriye gutuma hiyongera uburemere bw'inshingano. Ati "Iyo bigeze ku mirimo, ntabwo ari byiza ko abantu batangira gushakisha impamvu yo kutubahiriza iyo mirimo." Mukazayire warahiriye kuba Minisiriri wa Siporo yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri imirimo yagiyemo avuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere.. Rwego Ngarambe warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri iyo Minisiteri. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

A little more informed. A little more connected.