Abafana bagera ku 5,000 b’ikipe y’Igihugu y’Ubuholandi, Oranje, biteganyijwe ko bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyigikira ikipe yabo mu mikino y’igikombe cy’Isi kizatangira ukwezi gutaha. Nubwo hari impungenge z’amatike ahenze cyane, ibiciro by’ingendo byazamutse, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buholandi (KNVB) ryatangaje ko aba bafana bazitabira imikino itatu yo mu matsinda. Ubuholandi buzatangira bukina n’u Buyapani tariki 14 Kamena i Dallas, bukurikizeho Suède i Houston tariki 19 Kamena mbere yo guhura na Tunisia i Kansas City tariki 26 Kamena. KNVB yavuze ko iri ku

Abafana bagera ku 5,000 b’ikipe y’Igihugu y’Ubuholandi, Oranje, biteganyijwe ko bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyigikira ikipe yabo mu mikino y’igikombe cy’Isi kizatangira ukwezi gutaha. Nubwo hari impungenge z’amatike ahenze cyane, ibiciro by’ingendo byazamutse, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buholandi (KNVB) ryatangaje ko aba bafana bazitabira imikino itatu yo mu matsinda. Ubuholandi buzatangira bukina n’u Buyapani tariki 14 Kamena i Dallas, bukurikizeho Suède i Houston tariki 19 Kamena mbere yo guhura na Tunisia i Kansas City tariki 26 Kamena. KNVB yavuze ko iri kuganira na FIFA kugira ngo hagabanywe ibiciro by’amatike, kuko abafana benshi batabasha kujya gushyigikira ikipe yabo kubera amafaranga menshi asabwa muri iri rushanwa.

A little more informed. A little more connected.