Abakinnyi ba Tottenham Hospurs bemeye kuzasubiza amafaranga ku bafana bose bayiherekeje ubwo yajyaga gutsindwa na Newcastle United mu mukino wa shampiyona. Ku Cyumweru nibwo ikipe ya Tottenham Hospurs yari yasuye Newscastle United kuri St James Park. Tottenham iza gutsindwa ibitego bitandatu kuri kimwe,harimo bitanu batsinzwe mu minota 21 ya mbere y'umukino. Abakinnyi ba Tottenham baje kwitekerezaho basanga babaje abafana bafashe urugendo bakava London kugera Newcastle. Abakinnyi ba Tottenham binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe bavuze ko bemeye gusubiza amafaranga ya tike ku bafana bose bab

Abakinnyi ba Tottenham Hospurs bemeye kuzasubiza amafaranga ku bafana bose bayiherekeje ubwo yajyaga gutsindwa na Newcastle United mu mukino wa shampiyona.

Ku Cyumweru nibwo ikipe ya Tottenham Hospurs yari yasuye Newscastle United kuri St James Park. Tottenham iza gutsindwa ibitego bitandatu kuri kimwe,harimo bitanu batsinzwe mu minota 21 ya mbere y'umukino.

Abakinnyi ba Tottenham baje kwitekerezaho basanga babaje abafana bafashe urugendo bakava London kugera Newcastle.

Abakinnyi ba Tottenham binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe bavuze ko bemeye gusubiza amafaranga ya tike ku bafana bose babaherekeje kuri St James Park. Abakinnyi bijeje abafana ko bitarenze iminsi irindwi buri mufana azaba yabonye amafaranga ye kuri konti.

Tottenham Hospurs yaraye ifashe umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo Cristian Stellini , imusimbuza Ryan Mason kugeza umwaka w'imikino urangiye.

A little more informed. A little more connected.