Komite Nyobozi ya FERWAFA yasabye Amavubi gutsinda Liberia mu mukino wo gushaka itike ya AFCON 2027, uteganyijwe kuri Stade Amahoro ku wa 25 Nzeri 2026 . Perezida w’Agateganyo wa FERWAFA, Claudine Gasarabwe, yavuze ko bizeye ubushobozi bw’abakinnyi kandi abasaba guharanira ishema ry’u Rwanda. Ati: “Turabizeye, muzagende mutsinde muharanire ishema ry’u Rwanda, ishema ryanyu n’imiryango yanyu.” Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere, Richard Mugisha, na we yasabye abakinnyi gukina bahurije hamwe imbaraga, avuga ko Abanyarwanda bose babashyigikiye. Uyu mukino uzabera kuri Stad

Komite Nyobozi ya FERWAFA yasabye Amavubi gutsinda Liberia mu mukino wo gushaka itike ya AFCON 2027, uteganyijwe kuri Stade Amahoro ku wa 25 Nzeri 2026. Perezida w’Agateganyo wa FERWAFA, Claudine Gasarabwe, yavuze ko bizeye ubushobozi bw’abakinnyi kandi abasaba guharanira ishema ry’u Rwanda. Ati: “Turabizeye, muzagende mutsinde muharanire ishema ry’u Rwanda, ishema ryanyu n’imiryango yanyu.” Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere, Richard Mugisha, na we yasabye abakinnyi gukina bahurije hamwe imbaraga, avuga ko Abanyarwanda bose babashyigikiye. Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho Amavubi azaba aharanira gutangira urugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2027 neza.

A little more informed. A little more connected.