APR FC izahaguruka mu Rwanda ku wa 1 Nzeri 2026, yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho izakina na Aigles du Congo mu mukino w’ijonjora rya CAF Champions League. Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yatomboye Aigles du Congo mu cyiciro kibanza cy’iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika. APR FC izerekeza i Kinshasa gukina umukino ubanza, aho izaba ishaka gutangira neza urugendo rwayo rwo gushaka itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikira. Umukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Nzeri 2026, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 11 n’iya 1
APR FC izahaguruka mu Rwanda ku wa 1 Nzeri 2026, yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho izakina na Aigles du Congo mu mukino w’ijonjora rya CAF Champions League. Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yatomboye Aigles du Congo mu cyiciro kibanza cy’iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika. APR FC izerekeza i Kinshasa gukina umukino ubanza, aho izaba ishaka gutangira neza urugendo rwayo rwo gushaka itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikira. Umukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Nzeri 2026, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 11 n’iya 13 Nzeri.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.