Arsenal yatangiye gusuzuma uburyo yasinyisha rutahizamu wa Real Madrid, Vinícius Júnior, mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ikomeye izahangana ku gikombe cya Premier League no mu marushanwa y'i Burayi. Nubwo ibiganiro bitaragera ku rwego rw'amasezerano, amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko uyu Munya-Brazil ari umwe mu bakinnyi ikipe yo mu majyaruguru ya Londres yifuza. Vinícius, usanzwe ari umwe mu nkingi za mwamba za Real Madrid, aracyaganira n'iyi kipe ku masezerano mashya. Icyakora, kuba ayo masezerano atararangizwa byakomeje gutuma amakipe atandukanye akurikirana u

Arsenal yatangiye gusuzuma uburyo yasinyisha rutahizamu wa Real Madrid, Vinícius Júnior, mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ikomeye izahangana ku gikombe cya Premier League no mu marushanwa y'i Burayi. Nubwo ibiganiro bitaragera ku rwego rw'amasezerano, amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko uyu Munya-Brazil ari umwe mu bakinnyi ikipe yo mu majyaruguru ya Londres yifuza. Vinícius, usanzwe ari umwe mu nkingi za mwamba za Real Madrid, aracyaganira n'iyi kipe ku masezerano mashya. Icyakora, kuba ayo masezerano atararangizwa byakomeje gutuma amakipe atandukanye akurikirana uko ibintu bihagaze. Ku ruhande rwa Real Madrid, ubuyobozi bw'iyi kipe buracyafite icyizere ko Vinícius azakomeza kuyikinira, ndetse bukomeje gukora ibishoboka byose ngo bumwongerere amasezerano. Kugeza ubu, nta masezerano cyangwa ibiganiro byeruye hagati ya Arsenal na Real Madrid biratangazwa.

A little more informed. A little more connected.