Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagabo, yasoje urugendo rwayo mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya FIBA 2027, nta ntsinzi n’imwe ibonye, nyuma yo kunyagirwa na Nigeria amanota 106-62 mu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru. U Rwanda rwinjiye muri uyu mukino rufite intego yo gusoza amarushanwa rwerekana isura nshya no gushaka intsinzi y’icyubahiro, ariko rwahuye n’uruva gusenya imbere ya Nigeria yagaragaje urwego rwo hejuru, igenzura umukino kuva utangiye kugeza urangiye. Muri uyu mukino, Nigeria yarushije u Rwanda mu buryo bugaragara, cyane cyane binyuze

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagabo, yasoje urugendo rwayo mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya FIBA 2027, nta ntsinzi n’imwe ibonye, nyuma yo kunyagirwa na Nigeria amanota 106-62 mu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru.

U Rwanda rwinjiye muri uyu mukino rufite intego yo gusoza amarushanwa rwerekana isura nshya no gushaka intsinzi y’icyubahiro, ariko rwahuye n’uruva gusenya imbere ya Nigeria yagaragaje urwego rwo hejuru, igenzura umukino kuva utangiye kugeza urangiye.

Muri uyu mukino, Nigeria yarushije u Rwanda mu buryo bugaragara, cyane cyane binyuze mu gukoresha amakosa ya bakinnyi B'abanyarwanda yo gutakaza imipira ya hato na hato. Abakinnyi b’u Rwanda bakoze ‘turnovers’ 23, mu gihe Nigeria yakoze 11 gusa, ibyatumye iyi kipe yo mu Burengerazuba bwa Afurika ibona amanota menshi akomoka mu bitero byihuse (fast breaks).

Imibare y’umukino yerekanye itandukaniro riri hagati y’amakipe yombi mu rwego rwa tekiniki: Nigeria yatanze imipira 27 ivamo amanota (assists), mu gihe u Rwanda rwatanze 12 gusa. Nigeria kandi yarushije u Rwanda kwambura imipira (steals) ku manota 14 kuri 5, ndetse no gusarura imipira iva ku nkangara (rebounds) ku manota 45 kuri 37. Mu bijyanye no gukumira imipira ijya mu nkangara (blocks), Nigeria yakoze eshatu mu gihe u Rwanda rutigeze rukora n’imwe.

P.T. Twa ni we watsindiye u Rwanda amanota menshi muri uyu mukino (16), mu gihe Uche Iroegbu wa Nigeria ari we wayoboye abandi bose n’amanota 17.

Muri rusange, u Rwanda rwasoje aya majonjora ruri mu bihe bibi, dore ko rwatangiye rutsindwa na Guinea amanota 89-63, rukurikiraho gutsindwa na Tunisia amanota 83-67, mbere yo gusoza runyagiwe na Nigeria.

Nubwo ikipe muri rusange ititwaye neza, hari abakinnyi ku giti cyabo bagaragaje urwego rushimishije. Dieudonné Ndizeye ni we wasoje ari we watsindiye u Rwanda amanota menshi, afite impuzandengo y'amanota 19.0 kuri buri mukino.

Daniel McCormick na we yigaragaje cyane mu gusarura imipira iva ku nkangara, aho asoje afite impuzandengo y'amanota 16.0 n’imipira 15.5 (rebounds) kuri buri mukino, mu gihe Steve Hagumintwari yasoje afite impuzandengo y'amanota 10.3.

Gusoza aya majonjora nta ntsinzi n'imwe u Rwanda rubonye, bishatse kuvuga ko rwatakaje amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira cyo guhatanira itike y'Igikombe cy'Isi cya FIBA 2027 kizabera muri Qatar.


A little more informed. A little more connected.