Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko Banki ya Kigali (BK) yamaze kuba umuterankunga mukuru mushya w’iyi kipe, mu gihe SKOL Brewery Ltd izakomeza gukorana na yo nubwo itazaba ikiri umuterankunga mukuru, naho Airtel Rwanda na yo ikaba yarinjiye mu baterankunga bayo, ibintu ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bizayifasha gukomeza kugira ubushobozi bwo guhatanira . Mu kiganiro yagiranye na Rayon Sports TV, Murenzi yavuze ko impinduka ziri kuba mu baterankunga zitagamije gusenya umubano Rayon Sports yari ifitanye na SKOL, ahubwo zigamije kongera amahirwe n’ubushobozi bw’iyi kipe.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko Banki ya Kigali (BK) yamaze kuba umuterankunga mukuru mushya w’iyi kipe, mu gihe SKOL Brewery Ltd izakomeza gukorana na yo nubwo itazaba ikiri umuterankunga mukuru, naho Airtel Rwanda na yo ikaba yarinjiye mu baterankunga bayo, ibintu ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bizayifasha gukomeza kugira ubushobozi bwo guhatanira . Mu kiganiro yagiranye na Rayon Sports TV, Murenzi yavuze ko impinduka ziri kuba mu baterankunga zitagamije gusenya umubano Rayon Sports yari ifitanye na SKOL, ahubwo zigamije kongera amahirwe n’ubushobozi bw’iyi kipe. Yagize ati: “BK ni yo izaba umuterankunga mukuru wa Rayon Sports. SKOL tuzakomeza gukorana, nubwo itazaba ikiri umuterankunga mukuru nk’uko byari bisanzwe. Izakomeza kuduha bimwe mu byo yadufashaga birimo ikibuga n’izindi serivisi.” Perezida wa Rayon Sports yavuze kandi ko Airtel Rwanda na yo yamaze kwinjira mu baterankunga b’iyi kipe, ashimangira ko kuba hari ibigo byinshi biyitera inkunga bizatuma irushaho kugira imbaraga haba mu mikorere no mu kubaka ikipe ikomeye. Yagize ati: “Airtel na yo izaba umwe mu baterankunga ba Rayon Sports. Ibi ni ibintu byiza ku ikipe kuko biduha amahirwe yo gukomeza gutera imbere no kugira ubushobozi burambye.” Murenzi yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo no kuyigirira icyizere, avuga ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports ikomeze kuba imwe mu makipe ahatanira ibikombe mu Rwanda no mu karere. Aya makuru aje mu gihe abafana ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bibaza ku hazaza h’ubufatanye hagati y’iyi kipe na SKOL, nyuma y’imyaka irenga 12 y’imikoranire hagati y’impande zombi. Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko gukorana na BK, SKOL na Airtel bizafasha iyi kipe kugira ubushobozi buhamye no gukomeza kwagura ibikorwa byayo.

A little more informed. A little more connected.