Abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro na APR FC, ntibakozwa kujya i Huye mu gihe batarishyurwa imishahara baberewemo n'ikipe. Harabura amasaha atarenze 72, rukambikana kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, ahazabera umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro 2023. Ni Umukino uzaba kuwa Gatandatu , ugahuza APR FC na Rayon Sports. Amakipe yombi imyiteguro irarimbanyije, ariko ku ruhande rwa Rayon Sports ibintu ntibimeze neza kuko amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi banze kujya  Karere ka Huye mu gihe batarishyurwa. Amakuru agera kuri Hobe Australia, arav

Abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro na APR FC, ntibakozwa kujya i Huye mu gihe batarishyurwa imishahara baberewemo n'ikipe.

Harabura amasaha atarenze 72, rukambikana kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, ahazabera umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro 2023. Ni Umukino uzaba kuwa Gatandatu , ugahuza APR FC na Rayon Sports.

Amakipe yombi imyiteguro irarimbanyije, ariko ku ruhande rwa Rayon Sports ibintu ntibimeze neza kuko amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi banze kujya  Karere ka Huye mu gihe batarishyurwa.

Amakuru agera kuri Hobe Australia, aravuga ko mu bakinnyi 30 ba Rayon Sports, bagombaga kwerekeza I Huye, 10 bonyine nibo bemeye kugenda.

Bamwe mu bakinnyi banze kugenda abenshi ni abakinnyi b'abanyamahanga ndetse n'abakinnyi bakomeye barimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Mitima Issac na Leandre Onana. 

Andi makuru avuga ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kujyana abemeye kugenda, kuko Bus yabategereje guhera saa kumi nebyiri kugeza saa tanu n’igice banze kugenda.

APR FC iheruka gutwara Igikombe cya shampiyona , yo irerekeza i Huye uyu munsi.

Kapiteni Rwatubyaye Abdul biravugwa ko yanze kujya i Huye

A little more informed. A little more connected.