Umukinnyi Emeran Noam yavuze ko yiteguye gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ashingira ku kuba se yarakiniye Amavubi mu bihe byiza, akifuza gukomereza kuri uwo murage. Emeran yavuze ko azi ko Abanyarwanda bifuza kubona u Rwanda rwitabira Igikombe cya Afurika, kandi ko na we yifuza kugira uruhare mu rugendo rw’Amavubi. Ati: “Papa wanjye yakiniye Amavubi bagize ibihe byiza. Nanjye rero iki ni igihe cyanjye ngo nkomerezeho. Ndabizi neza ko Abanyarwanda bashaka kwitabira Igikombe cya Afurika. Nubwo natinze gufata umwanzuro, ariko ubu ndahari, niteguye gukinira igihugu cyanjye.” Emeran Noam yav
Umukinnyi Emeran Noam yavuze ko yiteguye gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ashingira ku kuba se yarakiniye Amavubi mu bihe byiza, akifuza gukomereza kuri uwo murage. Emeran yavuze ko azi ko Abanyarwanda bifuza kubona u Rwanda rwitabira Igikombe cya Afurika, kandi ko na we yifuza kugira uruhare mu rugendo rw’Amavubi. Ati: “Papa wanjye yakiniye Amavubi bagize ibihe byiza. Nanjye rero iki ni igihe cyanjye ngo nkomerezeho. Ndabizi neza ko Abanyarwanda bashaka kwitabira Igikombe cya Afurika. Nubwo natinze gufata umwanzuro, ariko ubu ndahari, niteguye gukinira igihugu cyanjye.” Emeran Noam yavuze ibi nyuma yo gufata umwanzuro wo gukinira u Rwanda, mu gihe Amavubi akomeje urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.