Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishobora guhabwa inkunga yihariye ya miliyoni 20 z'Amadolari ya Amerika mu gihe abanyamuryango ba FIFA bazaba bamaze kwemeza gahunda nshya ya FIFA Forward Enterprise (FFE), igamije kongera amafaranga ashorwa mu iterambere ry'umupira w'amaguru ku isi. FIFA yatangaje ko yifuza kongera amafaranga agenerwa guteza imbere umupira w'amaguru binyuze muri gahunda ya FIFA Forward Enterprise (FFE). Uyu mushinga uteganya ko buri shyirahamwe rinyamuryango wa FIFA, harimo na FERWAFA, ryahabwa inkunga y'igihe kimwe ya miliyoni 20 z'Amadolari ya Amerika

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishobora guhabwa inkunga yihariye ya miliyoni 20 z'Amadolari ya Amerika mu gihe abanyamuryango ba FIFA bazaba bamaze kwemeza gahunda nshya ya FIFA Forward Enterprise (FFE), igamije kongera amafaranga ashorwa mu iterambere ry'umupira w'amaguru ku isi. FIFA yatangaje ko yifuza kongera amafaranga agenerwa guteza imbere umupira w'amaguru binyuze muri gahunda ya FIFA Forward Enterprise (FFE). Uyu mushinga uteganya ko buri shyirahamwe rinyamuryango wa FIFA, harimo na FERWAFA, ryahabwa inkunga y'igihe kimwe ya miliyoni 20 z'Amadolari ya Amerika mu gihe uzaba wemejwe n'Inteko Rusange ya FIFA. Aya mafaranga azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa remezo, amarerero y'abana, umupira w'abagore, amakipe y'igihugu ndetse n'iterambere rusange ry'umukino. Kugeza ubu, FIFA yagaragaje ko uyu mushinga ugitegereje kwemezwa, bityo FERWAFA ntirarahabwa ayo mafaranga. Ibi byatangajwe na FIFA ku mbuga nkoranyambaga zayo no ku rubuga rwayo rwemewe.

A little more informed. A little more connected.