Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yahagaritse umugambi wo kugurisha imigabane ingana na 20% mu kigo gishya cyari gishinzwe ubucuruzi bw’amarushanwa ya FIFA, nyuma y’igitutu gikomeye cyaturutse mu nzego zitandukanye z’umupira w’amaguru ku Isi. Uyu mugambi wa FIFA Forward Enterprise, wari uteganyijwe gukusanya miliyari 4.2 z’amadolari binyuze mu bashoramari bigenga, wamaganywe cyane na UEFA ndetse n’izindi mpuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru. UEFA yari yanavuze ko amakipe yo mu bihugu 55 biyigize ashobora kwanga kwitabira amarushanwa ya FIFA, mu gihe bamwe mu bayobozi bakuru ba FIFA na bo
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yahagaritse umugambi wo kugurisha imigabane ingana na 20% mu kigo gishya cyari gishinzwe ubucuruzi bw’amarushanwa ya FIFA, nyuma y’igitutu gikomeye cyaturutse mu nzego zitandukanye z’umupira w’amaguru ku Isi. Uyu mugambi wa FIFA Forward Enterprise, wari uteganyijwe gukusanya miliyari 4.2 z’amadolari binyuze mu bashoramari bigenga, wamaganywe cyane na UEFA ndetse n’izindi mpuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru. UEFA yari yanavuze ko amakipe yo mu bihugu 55 biyigize ashobora kwanga kwitabira amarushanwa ya FIFA, mu gihe bamwe mu bayobozi bakuru ba FIFA na bo bagaragaje kutishimira uburyo uyu mugambi wateguwe. Infantino yavuze ko nyuma yo kumva ibitekerezo by’abafatanyabikorwa, byagaragaye ko uyu mushinga wari watangiye guteza amacakubiri, bityo ukaba utazongera gukomeza.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.