lkipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kubona itike yo gukina icyiciro cya kamarampaka ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, itsinze Koreya y’Epfo igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wo mu Itsinda A. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Monterrey muri Mexique, aho Afurika y’Epfo yari ikeneye intsinzi kugira ngo yizere gukomeza, mu gihe Koreya y’Epfo yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ibone itike. Igice cya mbere cyaranzwe no guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi, ariko kirangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi. Koreya y’Epfo yari ifite umupira

lkipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kubona itike yo gukina icyiciro cya kamarampaka ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, itsinze Koreya y’Epfo igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wo mu Itsinda A. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Monterrey muri Mexique, aho Afurika y’Epfo yari ikeneye intsinzi kugira ngo yizere gukomeza, mu gihe Koreya y’Epfo yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ibone itike. Igice cya mbere cyaranzwe no guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi, ariko kirangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi. Koreya y’Epfo yari ifite umupira igihe kinini, mu gihe Afurika y’Epfo yakinaga yugarira neza ikanategura ibitero byihuse. Mu gice cya kabiri ni bwo ibintu byahindutse. Ku munota wa 63, Tshepang Moremi yanyuze hagati ya ba myugariro ba Koreya y’Epfo mbere yo guha umupira mwiza Thapelo Maseko, wahise atsinda n’ishoti rikomeye ryahesheje Afurika y’Epfo igitego cy’intsinzi. Nyuma y’icyo gitego, Koreya y’Epfo yashatse uburyo bwo kwishyura, yongereye imbaraga mu busatirizi, ariko ba myugariro n’umunyezamu wa Afurika y’Epfo bakomeza kwitwara neza, bituma umukino urangira ari igitego 1-0. Iyi ntsinzi yahise ituma Afurika y’Epfo irangiza Itsinda A iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Mexique, ibona itike yo gukomeza mu cyiciro cya kamarampaka, aho izahura na Canada mu mukino wa 1/32 cy’irangiza uteganyijwe ku Cyumweru i Los Angeles. Ni intsinzi y’amateka kandi ku mutoza Hugo Broos, wari uherutse gutangaza ko azasezera ku kazi ko gutoza nyuma y’iri rushanwa. Uyu Mubiligi yabonye ikipe ayoboye igera ku rwego rutigeze rugerwaho n’iki gihugu mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi. Mbere y’iri rushanwa, Afurika y’Epfo yari imaze kwitabira Igikombe cy’Isi inshuro zitandukanye, zirimo n’icyo yakiriye mu 2010, ariko ntiyari yarigeze irenga amatsinda. Kuri iyi nshuro, Bafana Bafana yakoze amateka mashya yinjira mu mikino ya kamarampaka bwa mbere. Thapelo Maseko, wahesheje igihugu cye intsinzi, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo kwitwara neza no gutsinda igitego rukumbi cyahesheje ikipe ye amanota yose. Iyi ntsinzi yakomeje kuzamura icyizere cy’Abanyafurika mu Gikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje urugendo rwayo rw’amateka, ishaka kugera kure hashoboka muri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku Isi.

Stade ya Monterrey, imwe mu nzu z’imikino ziri muri Mexique, ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 53.500, ni yo yakiriye umukino wahuje Afurika y’Epfo na Koreya y’Epfo mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

A little more informed. A little more connected.