Mu gihe Igikombe cy’Isi cya 2026 gikomeje kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, imwe mu ngingo ikomeje kugarukwaho cyane n’abakunzi ba ruhago ni ihagarikwa ry’umukino hagati muri buri gice kugira ngo abakinnyi banywe amazi (Hydration Breaks). Iki cyemezo cyo guhagarika umukino mu gihe cy’iminota itatu, bitewe n’ubushyuhe bwinshi buri muri bimwe mu bice byakiriye iri rushanwa, cyagabanijemo abantu ibice bibiri. Hari abavuga ko bishobora guhungabanya umuvuduko w’umukino (tempo), mu gihe abandi babyubaha nk’intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima bw’abakinnyi. Abanenga iyi ga

Mu gihe Igikombe cy’Isi cya 2026 gikomeje kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, imwe mu ngingo ikomeje kugarukwaho cyane n’abakunzi ba ruhago ni ihagarikwa ry’umukino hagati muri buri gice kugira ngo abakinnyi banywe amazi (Hydration Breaks). Iki cyemezo cyo guhagarika umukino mu gihe cy’iminota itatu, bitewe n’ubushyuhe bwinshi buri muri bimwe mu bice byakiriye iri rushanwa, cyagabanijemo abantu ibice bibiri. Hari abavuga ko bishobora guhungabanya umuvuduko w’umukino (tempo), mu gihe abandi babyubaha nk’intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima bw’abakinnyi. Abanenga iyi gahunda bavuga ko iyo umukino uhagaze, amakipe yari ari kotswa igitutu abona umwanya wo kwisuganya, bityo bikaba byahindura isura n’umuvuduko by’umukino, uburyohe bwawo.

FIFA n’abatoza babyivugaho iki?

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aherutse gushimangira ko izi

Hydration Breaks

zitashyizweho hagamijwe gushaka iminota y’inyongera yo kwamamaza, ahubwo ko ari inshingano za FIFA zo kubungabunga amagara y’abakinnyi bari gukina mu bushyuhe bukabije. Ku rundi ruhande, abatoza bamwe ntibahisha ko iki kiruhuko gito cyababereye amahirwe yo gukora "Time-out", nk’iy’imikino ya Basketball, aho babonera umwanya wo guha amabwiriza mashya abakinnyi babo mu buryo bw’amayeri (tactics).

Dore ingero zimwe z’aho izi mpanuro z’abatoza zatanze umusaruro:

U Buholandi vs Suède (5-1):

Mbere y’uko umukino uhagarara ngo abakinnyi banywe amazi, u Buholandi bwari bwiharariye umukino mu buryo bugaragara. Nyuma y’ako kanya gato, umutoza wa Suède, Graham Potter, yahinduye uburyo ikipe ye yakinagamo, bituma Suède itangira kurema uburyo bwinshi bwo gutsinda, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.

U Budage vs Curaçao (7-1):

Umutoza Julian Nagelsmann yemeye ko icyo kiruhuko cyamuhaye umwanya wo gusobanurira abakinnyi be uko bagombaga guhangana n’imiterere y’umukino wa Curaçao, ibintu byahise bitanga umusaruro w’ibitego byinshi nyuma yaho.

U Busuwisi vs Bosnia-Herzegovina (4-1):

Mu gice cya kabiri, nyuma y’ikiruhuko cyo kunywa amazi, umutoza Murat Yakin yakoze impinduka eshatu icyarimwe. Abakinnyi binjiye bahita bahindura isura y’umukino, maze begukana intsinzi.

Icyo imibare ya Opta ibivugaho

Nubwo hari ingero zigaragaza ko isura y’umukino ihinduka nyuma y’ikiruhuko cyo kunywa amazi, inzobere mu gusesengura imibare zo mu kigo cya Opta zivuga ko nta gihamya kifatika cyerekana ko

Hydration Breaks

ari zo nyirabayazana. Opta igaragaza ko no mu zindi shampiyona zitagira izi

Hydration Breaks

, nka Premier League yo mu Bwongereza, amakipe asanzwe agira umuvuduko udasanzwe wo kurema uburyo bwinshi no gutsinda ibitego mu minota ya nyuma ya buri gice. Izi nzobere zishimangira ko impinduka zigaragara akenshi ziterwa n’uko umukino uba ugeze mu bihe byawo bya nyuma (match dynamics), n’amayeri asanzwe y’abatoza cyangwa kunanirwa kw’abakinnyi, aho guterwa no guhagarika umukino iminota itatu ngo banywe amazi. Kugeza ubu, nubwo impaka zikomeje, bigaragara ko

Hydration Breaks

zaje ari igisubizo cyo kurinda ubuzima bw’abakinnyi, nubwo zaba zihindura uburyo abafana bari bamenyereye gukurikirana umukino.

A little more informed. A little more connected.