Hasigaye iminsi umunani(8) gusa isi yose yerekeze amaso muri Amerika ya Ruguru, mu rugendo rw’iminsi 39 ruzasiga hamenyekanye itandukaniro ry’umupira w’amaguru w’ejo hazaza. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamaze kwemeza urutonde ntakuka rw’abakinnyi 1,248 bazahagararira ibihugu 48 muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba umwihariko mu mateka y’umupira w’amaguru, kuko ari bwo bwa mbere kizitabirwa n’ibihugu 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe. Ibi byatumye umubare w’imikino wikuba, aho hazakinwa imikino 104 izatuma abakunzi b’umupi
Hasigaye iminsi umunani(8) gusa isi yose yerekeze amaso muri Amerika ya Ruguru, mu rugendo rw’iminsi 39 ruzasiga hamenyekanye itandukaniro ry’umupira w’amaguru w’ejo hazaza. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamaze kwemeza urutonde ntakuka rw’abakinnyi 1,248 bazahagararira ibihugu 48 muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba umwihariko mu mateka y’umupira w’amaguru, kuko ari bwo bwa mbere kizitabirwa n’ibihugu 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe. Ibi byatumye umubare w’imikino wikuba, aho hazakinwa imikino 104 izatuma abakunzi b’umupira w’amaguru baryoherwa n’impano z’abakinnyi baturutse mu mpande zose z'isi. Muri uyu mubare w’abakinnyi 1,248 bazaba bamanutse mu kibuga, hari itandukaniro rishingiye ku bunararibonye n’imyaka: Abakinnyi 891 (hafi 71%) bagiye gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro yabo ya mbere. Abakinnyi 357 basanzwe bazi uburyohe n’igitutu cy’iri rushanwa kuko barikinyemo mu bihe byashize. Abakinnyi 22 bamaze kwegukana iki gikombe mu nshuro zabanje. Ubusumbane bw’imyaka muri iri rushanwa nabwo ni ingingo itangaje. Umunyezamu wa Ecosse, Craig Gordon, ni we uza ku isonga mu bakuze afite imyaka 43 n’iminsi 162. Ku rundi ruhande, Umunya-Mexico Gilberto Mora ni we muto mu irushanwa, dore ko afite imyaka 17 n’iminsi 240 gusa. Muri rusange, abakinnyi 22 bafite imyaka munsi ya 20 bazaba bahatana, mu gihe abagera kuri barindwi barengeje imyaka 40 bazaba berekana ko imyaka ari imibare gusa iyo bageze mu kibuga. Ku nshuro ya mbere, amahirwe yo kwitabira iki gikombe yageze ku bihugu bitandatu bishya: Cape Verde, Curaçao, Jordan na Uzbekistan.By’umwihariko, igihugu cya Uzbekistan gihanze amaso umusore Abdukodir Khusanov ukinira Manchester City, ufatwa nk’inkingi ikomeye y’icyizere ku gihugu cye.Mu bandi bakiri bato bitezweho ibitangaza harimo Warren Zaïre-Emery (u Bufaransa), Finn Surman (New Zealand) na Bilal El Khannouss (Maroc). Kimwe mu bintu bidasanzwe bizaba muri iri rushanwa, ni uko abahanganye ku nshuro nyinshi, Lionel Messi (Argentine) na Cristiano Ronaldo (Portugal), bitegura gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro yabo ya gatandatu(6). Kandi, biyongeraho umunyezamu wa Mexico, Guillermo Ochoa. Ibi ni amateka akomeye kuko nta bandi bakinnyi bigeze bagera kuri uyu mubare mu mateka y’umupira w’amaguru. Iri rushanwa rizaba ririmo abakinnyi baturuka mu makipe 449 yo mu bihugu 71 bitandukanye. Ibihugu nka Qatar na Saudi Arabia byasubiye ku muco wabyo wo kwitabaza abakinnyi hafi ya bose bakina muri shampiyona zabo bwite. Mu buryo bunyuranye, ibihugu nka DR Congo, Senegal, Côte d’Ivoire, Cape Verde na Uruguay byo byatoranyije abakinnyi bose bakinira hanze y’imipaka yabyo. Umutoza wa Ghana, Carlos Queiroz, agiye gutoza mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatanu yikurikiranya ari kumwe n’amakipe atandukanye, ibintu bimushyira mu gitabo cy’abatoza b’indashyikirwa kuri ku mugabane wa Afurika n’isi yose. Igikombe cy’Isi cya 2026 ntabwo ari irushanwa ry’umupira w’amaguru gusa, ahubwo ni isiganwa ryo kwandika amateka mashya, guhuza imigabane, n’amahirwe adasanzwe ku bihugu n’abakinnyi banyotewe no kwandika amateka.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.