Imikino ya 1/32 cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 ikomeje gusiga amarira mu maso y’ibihangange, aho ku wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2026, u Buholandi n’u Budage byasezerewe, mu gihe Brasil yo yakize u Buyapani ibikesha igitego cyabonetse hashigaye amasegonda ngo umukino urangire. Uyu munsi w’imikino wasize amakipe yo muri Amerika y’Epfo n’Afurika yanditse amateka mashya, mu gihe amakipe y’i Burayi akunze guhabwa amahirwe yo kwitwara neza mu gikombe cy’Isi akomeje gutungurwa . Brazil yarokotse u Buyapani mu minota ya nyuma Ku kibuga cya Houston Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ik

Imikino ya 1/32 cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 ikomeje gusiga amarira mu maso y’ibihangange, aho ku wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2026, u Buholandi n’u Budage byasezerewe, mu gihe Brasil yo yakize u Buyapani ibikesha igitego cyabonetse hashigaye amasegonda ngo umukino urangire. Uyu munsi w’imikino wasize amakipe yo muri Amerika y’Epfo n’Afurika yanditse amateka mashya, mu gihe amakipe y’i Burayi akunze guhabwa amahirwe yo kwitwara neza mu gikombe cy’Isi akomeje gutungurwa . Brazil yarokotse u Buyapani mu minota ya nyuma

Ku kibuga cya Houston Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikipe y’Igihugu ya Brazil "Seleção" yabonye itike iyigeza muri 1/16 bigoranye cyane, nyuma yo gutsinda u Buyapani ibitego 2-1. U Buyapani nibo bafunguye amazamu ku gitego cya Kaishu Sano, bituma Brazil itangira gushaka kwishyura yotsa igitutu izamu ry’Abayapani. Casemiro yaje kubonera Brazil igitego cyo kwishyura, bituma umukino urushaho gukaza umurego. Mu gihe amakipe yombi yiteguraga kujya mu minota y’inyongera, Gabriel Martinelli yaje guhagurutsa abafana ba Brazil ku munota wa nyuma w’umukino, atsinda igitego cy’intsinzi cyahaye ikipe y'igihugu ya Brazil itike 1/16. Muri icyo kiciro, Brazil itegereje kuzahura n’irakomeza hagati ya Côte d’Ivoire na Norway. Paraguay yashyize iherezo ku rugendo rw’u Budage

Muri Boston Stadium, habereye umukino w’ishiraniro wahuje Paraguay n’u Budage. Iminota 90 isanzwe ndetse n’iminota 30 y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Julio Enciso ni we wari wafunguye amazamu ku ruhande rwa Paraguay, ariko Kai Havertz aza kwishyurira u Budage. Hitabajwe penaliti, aho umunyezamu wa Paraguay, Orlando Gill, yabaye intwari akuramo penaliti ebyiri z’Abadage. José Canale ni we wateye penaliti ya nyuma yemeje intsinzi ya Paraguay kuri 4-3, bituma ikipe yo muri Amerika y’Epfo ikatisha itike, u Budage busezererwa butyo. Marocco  yongeye gutungura u Buholandi

Ikipe y’Igihugu ya Maroc "Lions de l'Atlas" yongeye kwerekana ko umupira w’Afurika utari uwo gusuzugurwa, nyuma yo gusezerera u Buholandi kuri Monterrey Stadium muri Mexique. U Buholandi bwari bwayoboye umukino ku gitego cya Cody Gakpo, ariko Marocco ntiyacika intege kugeza ku munota wa nyuma w’umukino ubwo Issa Diop yatsindaga igitego cyo kwishyura, bituma hitambazwa penaliti nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 120. Mu gutera penaliti, umunyezamu Yassine Bounou yongeye kwereka Isi ko ari umuhanga mu gukuramo penaliti, aho yakuyemo ebyiri, bituma Marocco ikomeza na penaliti 3-2. Muri 1/16, Marocco izahura n’ikipe y’Igihugu ya Canada. Imikino irakomeje, aho amakipe akomeye akomeje kugenda akurwamo n’ayo benshi bafataga nk’aboroheje, ibintu bishimangira ko Igikombe cy’Isi cya 2026 gishobora gusiga amateka adasanzwe mu mupira w’amaguru.

A little more informed. A little more connected.