Imbwa yaraye yinjiye mu kibuga ubwo habaga umukino w'Igikombe cy'u Burayi cy'abatarengeje imyaka 21 ( EURO U21) bituma umukino uhagarara igitaraganya. Mu ijoro ryakeye mu gihugu cya Georgia kuri sitade Boris Paitchadze Dinamo Arena haberaga umukino wa Gatatu mu itsinda A wahuzaga Georgia n'u Buhorandi, mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'u Burayi cy'abatarengeje imyaka 21. Ubwo umukino waruri gukinwa , ku munota wa 12 imbwa yacitse umufana wari wayizanye muri sitade maze yirukira mu kibuga. Imbwa ikigera mu kibuga , Rade Obrenovic, wari umusifuzi w'umukino yahise awuhagarika mu gihe gito , abashi
Imbwa yaraye yinjiye mu kibuga ubwo habaga umukino w'Igikombe cy'u Burayi cy'abatarengeje imyaka 21 ( EURO U21) bituma umukino uhagarara igitaraganya.
Mu ijoro ryakeye mu gihugu cya Georgia kuri sitade Boris Paitchadze Dinamo Arena haberaga umukino wa Gatatu mu itsinda A wahuzaga Georgia n'u Buhorandi, mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'u Burayi cy'abatarengeje imyaka 21. Ubwo umukino waruri gukinwa , ku munota wa 12 imbwa yacitse umufana wari wayizanye muri sitade maze yirukira mu kibuga.
Imbwa ikigera mu kibuga , Rade Obrenovic, wari umusifuzi w'umukino yahise awuhagarika mu gihe gito , abashinzwe umutekano biruka ku mbwa barayifata umukino ubona gukomeza.
Uyu mukino waje kurangira impande zombi zinganyije igitego kimwe ku busa, ibintu bukomeza itsinda A , kuko ubu Georgia iyoboye n'amanota 5, Portugal 4, u Buhorandi 3, n'u Bubiligi 2.

Imbwa yinjiye mu kibuga ku munota wa 12 bigaharika umukino.


Abashinzwe umutekano bayirutseho ngo bayifate.

Umusifuzi yari yahagaritse umukino.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.