Ku munsi wejo ku itariki 06 Nyakanga 2023, mu gihugu cya Morroco hateraniye Inama ya Komite Nyobozi ya CAF isiga ifashe imyanzuro mishya ku migendekere y'amarushanwa ahuza amakipe ategurwa na CAF ariyo CAF Champions league na CAF Confenderation Cup. Inama ya Komite Nyobozi ya CAF imwe mu myanzuro yafashe ijyanye na CAF Champions League, n'uko ikipe ikipe izajya itsindwa umukino mu ijojonjora rya kabiri itazongera kujya ihabwa amahirwe yo kumanuka ngo ijye gukina umukino wa kamparamaka muri CAF Champions nk'uko byari bisanzwe. Imyanzuro mishya yemeje ko izajya ihita isezererwa ibintu bishyira m

Ku munsi wejo ku itariki 06 Nyakanga 2023, mu gihugu cya Morroco hateraniye Inama ya Komite Nyobozi ya CAF isiga ifashe imyanzuro mishya ku migendekere y'amarushanwa ahuza amakipe ategurwa na CAF ariyo CAF Champions league na CAF Confenderation Cup.

Inama ya Komite Nyobozi ya CAF imwe mu myanzuro yafashe ijyanye na CAF Champions League, n'uko ikipe ikipe izajya itsindwa umukino mu ijojonjora rya kabiri itazongera kujya ihabwa amahirwe yo kumanuka ngo ijye gukina umukino wa kamparamaka muri CAF Champions nk'uko byari bisanzwe. Imyanzuro mishya yemeje ko izajya ihita isezererwa ibintu bishyira mu mazi abira ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri Champions League kuko nitsindwa izahita isezererwa nta mahirwe ya kabiri.

Umwanzuro ku makipe azakina CAF Confenderation Cup n'uko ikipe izajya ikina umukino w'ijonjora rya kabiri ikawutsinda izajya ihita ibona itike y'ako kanya yo kujya mu matsinda. Ibintu bitandukanye n'ibyahozeho kuko ikipe yakinaga umukino wa Gatatu n'ikipe ivuye muri Champions League. Iri tegeko rifungura inzira ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda kuko isabwa kuzatsinda imikino ibiri gusa ikaboneza inzira y'amatsinda.

Imyanzuro ya Komite Nyobozi ya CAF yafunze inzira ya APR FC igana mu matsinda.

Rayon Sports yaharuriwe inzira.

A little more informed. A little more connected.