Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko ubufatanye bushya hagati ya Visit Rwanda na Aston Villa FC ari intambwe ikomeye izafasha u Rwanda gukomeza kwiyerekana ku rwego mpuzamahanga nk'igihugu gifite amahirwe menshi mu bukerarugendo, ishoramari n'ubucuruzi. Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, RDB ibinyujije muri gahunda ya Visit Rwanda, yatangaje ku mugaragaro ubufatanye bw'igihe kirekire na Aston Villa FC yo mu Bwongereza. Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku myambaro y'iyi kipe (Front-of-Shirt Par
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko ubufatanye bushya hagati ya Visit Rwanda na Aston Villa FC ari intambwe ikomeye izafasha u Rwanda gukomeza kwiyerekana ku rwego mpuzamahanga nk'igihugu gifite amahirwe menshi mu bukerarugendo, ishoramari n'ubucuruzi. Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, RDB ibinyujije muri gahunda ya Visit Rwanda, yatangaje ku mugaragaro ubufatanye bw'igihe kirekire na Aston Villa FC yo mu Bwongereza. Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku myambaro y'iyi kipe (Front-of-Shirt Partner), ndetse Visit Rwanda ibe umufatanyabikorwa wihariye mu rwego rw'ubukerarugendo na kawa. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Jean-Guy Afrika yavuze ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kugera ku bamamiliyoni b'abafana b'umupira w'amaguru hirya no hino ku Isi, binyuze mu kwamamaza igihugu hakoreshejwe umwe mu mikino ukurikiranwa cyane ku Isi. Yagize ati, ubu bufatanye ntabwo bugamije gusa kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda, ahubwo bunagamije kongera amahirwe y'ishoramari, ubucuruzi no kumenyekanisha igihugu nk'ahantu heza ho gusura no gushoramo imari. Aston Villa FC iri mu makipe akomeye yo mu Bwongereza ndetse ikomeje kwitabira amarushanwa akomeye ku mugabane w'u Burayi, ibintu biteganyijwe ko bizongera umubare w'ababona ikirango cya Visit Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ubu bufatanye bukomeje gahunda ya Visit Rwanda yo gukoresha siporo nk'urubuga rwo kwamamaza igihugu, gukurura ba mukerarugendo no kwagura amahirwe y'ubucuruzi n'ishoramari ku Isi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.